Rayon Sports yagaruye umukinnyi woza amaso y'... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ikina shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda ya Rayon Sports nyuma yo gutangaza ko yasinyishije umutoza mushya ukomoka muri Tunisia Yameni AZelfani yanatangaje ko yasinyishije umukinnyi wari warigeze kuyikinamo.

Murera mbere yo gutangaza izina ry'uyu mukinnyi yari yabanje kumuteguza inyuze ku mbugankoranyambaga zayo aho yavuze bimwe bimuranga birimo imyaka ye,ibiro bye ndetse n'indeshyo ye gusa ntiyatangaza izina rye bavuga ko bari buritangaza saa tatu z'ijoro.

Amasaha bari bavuze ageze bahise batangaza ko ari Youseff Rharb ukomoka muri Moroc ,uyu ni umukinnyi ugarutse mu rugo kuko yari yarakiniye mu mwaka w'imikino wa 2021/22 nk'intizanyo ya Raja Casablanca.

Youseff Rharb w'imyaka 24 ni umukinnyi wari warishimiwe n'abafana ba Rayon sports mbere yo kuhava bitewe nuko yozaga amaso yabo acenga cyane ndetse akanatanga imipira myiza ivamo ibitego.


Youssef Rharb wagarutse muri Rayon Sports 


Youssef Rharb wogeje amaso y'abafana ubwo yakinaga muri Rayon Sports atarahava




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131707/rayon-sports-yagaruye-umukinnyi-woza-amaso-yabafana-131707.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)