Rayon Sports y'amasura mashya yatangiye imyitozo, abafana baratungurwa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura umwaka w'imikino wa 2023-24, aho benshi mu bakinnyi yaguze batayikoze bitungura abakinnyi.

Ni imyitozo yabereye ku kibuga cy'imyitozo mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo.

Nubwo kwinjira byari amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 2, ntabwo byakomye mu nkokora abakunzi b'iyi kipe kuko bayitabiriye ku bwinshi baje kwihera ijisho abakinnyi bashya yaguze.

Gusa bamwe mu bafana ntibishimiye kuba benshi mu bakinnyi b'abanyamahanga baguzwe bari baje kwihera ijisho batagaragaye mu myitozo.

Batunguwe no kubona abakinnyi bashya bakoze imyitozo ari abanyarwanda gusa, Nsabimana Aimable na Serumogo Ali bavuye muri Kiyovu Sports na Bugingo Hakim wavuye muri Gasogi United.

Iyi myitozo ikaba yayobowe n'umutoza wungirije wa Rayon Sports, Rwaka Claude kubera ko umutoza mushya w'iyi kipe ukomoka muri Tunisia, Zelfani Alfani ataragera mu Rwanda, biteganyijwe ko azahagera mu cyumweru gitaha.

Abandi bakinnyi Rayon Sports yaguze ni Aruna Moussa Madjaliwa ukomoka mu Burundi, Charles Baale na Simon Tale no muri Uganda ndetse n'umunya-Maroc, Youssef Rharb, byitezwe ko bazatangira imyitozo mu cyumweru gitaha.

Rayon Sports irateganya gukina imikino 3 ya gicuti harimo umwe n'ikipe yo hanze y'u Rwanda mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2023-24 utangira.

Biteganyijwe ko uyu mukino mpuzamahanga bazawukina tariki ya 5 Kanama 2023, bizaba ari ku "Munsi w'Igikundiro", ni umunsi yerekaniraho abakinnyi iba izakoresha mu mwaka w'imikino ugiye kuza.

Umwaka w'imikino wo bazawutangira besurana na APR FC tariki ya 12 Kanama 2023 kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w'igikombe kiruta ibindi mu gihugu "Super Cup".

Abakinnyi bakoze biganjemo abasanzwe muri Rayon Sports
Nsabimana Aimable mushya muri Rayon ahanganiye umupira na Rwatubyaye
Nsabimana Aimable yakoze imyitozo ya mbere muri Rayon Sports
Serumogo Ali mu mwambaro wa Rayon Sports
Bugingo Hakim yakoze imyitozo ye ya mbere muri Rayon Sports
Ni imyitozo yayobowe n'umutoza wungirije Rwaka Claude
Ngendahimana Eric na Rwatubyaye Abdul
Mitima Isaac uheruka kongera amasezerano na we yakoze imyitozo
Umunyezamu Hategekimana Bonheur
Abakinnyi ba Rayon Sports bari bishimye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-y-amasura-mashya-yatangiye-imyitozo-abafana-baratungurwa-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)