Rayon Sports yateguje abafana ibyishimo bikomeye uyu munsi abantu babe biteguye ku rwego bifuza - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yateguje abafana ibyishimo bikomeye uyu munsi abantu babe biteguye ku rwego bifuza

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwateguje ibyishimo abafana bayo kuri uyu wa Kane kubera abakinnyi bashya iraza kwakira mu myitozo.

Ikipe ya Rayon Sports imaze igihe kirenga ibyumweru 2 ikora imyitozo yitegura imikino itandukanye harimo Shampiyona iri mu kwezi gutaha, Rayon Day, Super Cup ndetse n'imikino ya gishuti ikomeye.

Kuri uyu wa Kane ikipe ya Rayon Sports irakira ndetse inereke abafana abakinnyi babiri iheruka gusinyisha barimo Charles Bbaale ndetse na Joachiam Ojera Bose bakomoka mu gihugu cy'ubugande bari bategereje n'abenshi.

Joachiam Ojera hashize iminsi hakusanywa amafaranga azahabwa ndetse bisa nk'ibigeze kubusozo kuko amafaranga araza kuyahabwa hatagize igihinduka. Charles Bbaale icyatumye atinda hari utwangombwa yari akirimo gushaka iwabo ariko byamaze kurangira.

 



Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yateguje-abafana-ibyishimo-bikomeye-uyu-munsi-abantu-babe-biteguye-ku-rwego-bifuza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)