RIP Aphrodis! Umugabo wari umaze imyaka 20 afungiwe kwica umugore we n'umwana yongeye gukora amahano akubita umugore hafi kumwica maze ahita atwika inzu ihoramo umwana we w'umuhungu.
Umugabo witwa Ndisetse Francois w'imyaka 56 yatwitse inzu yabanagamo n'umuryango we hahiramo umwana wabo nyuma yo gukubita no gukomeretsa bikomeye umugore we Uzamukunda Vestine w'imyaka 28 akoresheje inyundo.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira ku wa mbere mu karere ka Rubavu, umurenge wa Busasamana, akagari ka Gacurabwenge mu mudugudu wa Biziguro.
Umugore w'uyu mugabo avuga ko bari bagiye kurya ngo uyu mugabo afata icupa ry'inzoga asomaho maze ahita atngira kumukubita.
Abaje gutabara uyu mugore, bakomerekejwe bikabije n'uyu mugabo. Mu bo yakomerekeje harimo babiri yakoresheje ibuye naho undi w'imyaka itandatu amukomeretsa akoresheje umuhoro.
Nyuma yo gukomeretsa abo bantu bose uyu mugabo yahise ajya gutwika inzu babagamo irakongoka hairamo umwana wabo w'uruhinja witwa Niyoyabikoze Aphrodis w'amezi arindwi.
Abaturage bavuga ko uyu mugabo afunguwe vuba kuko yari amaze imyaka 20 muri gereza nubundi azira kwica umugore we wa mbere n'umwana. Abaturage bihutiye kuzimya inzu yashyaga abona gutoroka, gusa kuri ubu aracyashakishwa.