Ngororero, umugabo yigize Dawidi ni uko maze yica umuvandimwe we akoresheje ibuye rimwe ni uko amaze gukora ayo mahano ahita yirwanaho cyigabo ngo batamuryoza ayo mabi ye
Nyakwigendera yitwaga Ryumugabe Frannçois, ubuyobozi bukavuga ko bari bafitanye amakimbirane yo mu muryango.
Urupfu rw'uyu mugabo w'imyaka 60 y'amavuko rwabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa sita z'ijoro (00h00 a.m) ryo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 21 Nyakanga, 2023.
Ryumugabe Frannçois yari atuye mu Mudugudu wa Nganzo, Akagari ka Rugogwe, Umurenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero.
Ubuyobozi buvuga ko burimo gushakisha Umugabo witwa Ndayishimiye Antoine wakoze ayo mabi.