RIP Pastor Théogene: Hagaragaye amashusho y'umusaza wakozwe ku mutima n'igikorwa cy'ubutwari Pastor Théogene yamukoreye mbere y'uko yitaba Imana (Videwo) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y'umusaza wo mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Mibirizi wishimiye nyakwigendera Pastor Théogene wamwubakiye inzu mbere y'uko yitaba Imana.

Pastor Théogene yemeye kubakira inzu uyu musaza utaragiraga aho aba, yirengagije ko mu rugo iwe kwa Pastor Théogene naho ubushobozi bwari bugoye bitewe n'umuryango mugari yitaho.

Mu minsi mike ishize nibwo uyu mukozi w'Imana yapfuye azize impanuka yakoreye muri Uganda. Gusa akaba na nubu akibukwa ku mutima mwiza yagiraga wo gusangira ibyo afite n'abababaye.

Ni amashusho yashyizwe hanze n'umunyamakuru, Murungi Sabin wa Isimbi Tv usanzwe ari inshuti y'umuryango wa Pastor Théogene.

 



Source : https://yegob.rw/rip-pastor-theogene-hagaragaye-amashusho-yumusaza-wakozwe-ku-mutima-nigikorwa-cyubutwari-pastor-theogene-yamukoreye-mbere-yuko-yitaba-imana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)