Rose Muhando na Bosebabireba bahembuye ibihum... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uruhererekane rw'ibi bitaramo rwatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2023 bizarangira ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023. Bizajya biba guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, bibera mu mbago Sitade y'Umupira w'amaguru y'Akarere ka Bugesera.

Ibi bitaramo by'ivugabutumwa byanahujwe na tombora ikubiyemo gutsindira ibihembo binyura birimo Moto, inka, amagare, Televiziyo n'ibindi.

Ni ibiterane byitabiriwe n'umubare munini. Nko ku munsi wa mbere i Nyagatare byitabiriwe n'abarenga ibihumbi 60, ni mu gihe i Bugesera byitabiriwe n'abantu barenga ibihumbi 30.

Perezida wa 'A Light to the Nations Africa Ministries' muri Africa, Pastor Dr. Ian Tumusime, yavuze ko bishimiye gukorera ibi biterane mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw'u Rwanda.

Ati 'Turakwakiriye Yesu muri iki kibuga. Ni bande banezerewe kugera hano muri uyu mugoroba. Hindukira urebe mugenzi wawe umusuhuze. Ndagusaba y'uko watanga umwanya wawe kuko umwami Mana agiye kumanukira hano.

Ian Tumusime yashimye abapasiteri, abashinzwe amatorero n'amadini mu Bugesera, abahanzi, itangazamakuru, abaririmbyi n'abandi bagize uruhare mu migendekere myiza y'iki giterane, avuga ko biteguye kwakira ibitangaza by'Imana muri aka karere.

Ageze ku ruhimbi, Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washinze umuryango Mpuzamahanga w'Ivugabutumwa witwa A Light to The Nations, ari nawe Mushyitsi Mukuru yavuze ko anezerewe no guhura n'abatuye Nyamata no mu bindi bice bya Bugesera.

Ati 'Ni byiza, muri beza. Nategereje igihe kinini kubabona rero twamaze kuhagera, Tugiye kugira ibihe byiza muri iyi minsi ibiri iri imbere. Ni bande biteguye kwakira ibitangaza.'

Yateguje ibidasanzwe muri ibi biterane by'iminsi itatu

Yavuze ko haba ku wa Gatandatu ndetse no ku Cyumweru azakora isengesho rizafasha buri wese kunyura neza mu bihe ari kunyuramo.

Yavuze ko ku wa Gatandatu azasenga isengesho rizafasha abadafite abakunzi kubabona, n'aho ku Cyumweru azakora amasengesho azakiza cyane cyane indwara.

Uyu mugabo uri mu bakire ku Isi, asenga asaba buri wese kwegerana n'Imana, kuyumvira, mbere y'uko batekereza ko Imana ikora ibitangaza ku buzima bwabo.

Yavuze ko muri buri Mujyi wose yagejejemo ibi biterane 'abantu bakize indwara' kandi no mu Mujyi wa Nyamata 'birashoboka'.

Dana Morey avuga ko Imana ikora ibitangaza, bityo yizera adashidikanya ko uwizeye Imana wese yamuhinduriye amateka.

Yumvikanishije ko Imana igira neza, kandi benshi bayivuga umunsi ku munsi ariko ko atari benshi bazi neza Imana. Ati 'Ni gute Imana igutekerezaho. Ese Imana isa gute? Ndashaka ko muri uyu mugoroba nkukura mu rujijo. Ni imana yakuremye igukunze. Izi n'amazina yacu.'

Dana yavuze ko ubwo yari afite imyaka 21 y'amavuko, ari bwo bwa mbere yakiriye ubutumwa bw'Imana, bituma ibyiringiro bye abishyira muri Kristo. Yavuze ko kuva icyo gihe ari bwo yahise atangira kwiga no kumenya Imana birushijeho.

Nyuma yagiriye urugendo mu mahanga. Yitegura gufata indege nta kintu cyo kurya yari yabonye, bituma atangira kuvugana n'Imana ayibwira ko ashonje n'ubwo yari azi neza ko mu ndege baza kubagaburira.

Yavuze ko icyo gihe Imana yavuganye nawe imubaza icyo ashaka kurya, maze Imana imubwira ko icyo ashaka kurya ari nacyo baza gutanga mu ndege.

Kuri we, yumvaga bitashoboka ashingiye ku kuba ibiryo byo mu ndege byari byamaze gutegurwa. Ariko Imana yamubwiye ko ari Imana y'ibitangaza, kandi ikora bikaba. Â 

Dana yasoje iki giterane asaba abantu kuvira hamwe isengesho yari yateguye rikubiyemo gusaba Imana 'kumbabarira ibyanjye, nyeza unkure mu byaha, ungire ubuturo bwawe, uture muri njyewe, urakoze Yesu ku bwo kumbabarira no kunkunda. Urakoze, kunkiza, amena.'

Muri iki giterane kandi Dr. Dana Morey yatanze kopi y'igitabo yise 'Ubuzima bwawe bushya'.

Kuri Paji ya kane, avuga ko yanditse iki gitabo 'kugirango nkufashe mu gihe urimo gutangira runo rugendo rwawe 'rwo' kuba inshuti Magara kandi ukurikira Yesu'.

'Ndagusengera ngo uzabisome witonze kandi ufate inama nguha. Izi mpapuro zizaguhishurira amwe mu mabanga yo gukomera mu mibare yawe n'Imana.'

Muri iki gitabo cye, agereranya ubuzima bwo gukurira mu bukristu nk'imbuto ikura mu gihingwa gikunzwe uburyo cyera imbuto nziza.

Anagaruka ku isengesho, akavuga ko rihindura ibintu byose. Bibiliya itubwira ko imbaraga zikomeye mu masengesho kandi afite amasezerano menshi biva ku Mana y'ingirakamaro yo gusenga.

Muri Bibiliya muri Yaboko 5: 16 hagira hati 'Isengesho ry'umukiranutsi rigira umumaro iyo asenganye umutwe. Ni mu gihe Mariko 11: 24 hagira ati 'Ndababwira ukuri ko icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye mwizeye data wo mu ijuru azakibaha.'


Ubuhamya bw'abakize indwara nyuma y'uko Dana Morey abasengeye

-Umwe mu basore yitabiriye iki giterane atabasha kumva neza mu matwi, ariko nyuma y'isengesho yavuze ko 'Imana yamukijije'. 

Ati "Njyewe nari mfite ugutwi gufite ikibazo, kumwe kumvaga ukundi kutumva'. Yavuze ko yari amaze amezi atanu afite iki kibazo. Ati "Ubu amatwi yanjye yose ashobora kumva neza."

-Undi musore yaje muri iki giterane atabasha kurambura neza ukuboko kuko mu minsi ishize yakoze impanuka- Ariko nyuma y'isengesho yabashije gukira.

-Hari undi mugore utabashaga kumva neza abantu, ku buryo hari bimwe byagiye bivugirwa aha atabashije kumva. Ati "Uwiteka yamfashije mbasha kumva neza."

-Undi mugabo yaje muri iki gitabo afite uburibwe mu mugongo, ku buryo atabasha guhindukira neza, kandi yatangiye kunama nk'ibisanzwe.

-Umwe mu bagore wafashe ijambo yavuze ko yari amaze imyaka 40 arwaye igishyo, ku buryo yababagaraga mu buryo bukomeye, ndetse ko ubwo yari mu bantu bamubyigaga akababara cyane. Ati "Nakoze numva noneho ntabwo ndi kubabara."

Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimye Perezida Kagame ku bwa sitade y'Akarere ka Bugesera yatumye babasha kwakira igiterane nk'iki. Ati "Kwari ukugirango umunsi Dana Morey azaza azabone aho duhurira."

Mutabazi yashimye umuryango wa 'A Light to the Nations' ku bwo gutegura iki giterane kubera 'umurimo ukomeye bakorera mu karere kacu'. Ndetse, anashima abafatanyabikorwa b'uyu muryango. Ati "Imana ibahe umugisha."

Yashimye kandi abatuye Umujyi wa Nyamata ku bwo kwitabira iki giterane. Ati "Hari byinshi mwari gukora, ariko mwavuze reka tujye gushaka Imana." 

Mutabazi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango; gukura amaboko mu mufuka bagakora ndetse no gusigasira umutekano. 

Mbere y'umuvugabutumwa……………………………………………..

Ibi biterane biririmbamo amakorali akomeye arimo nka 'Light Choir' yo mu Mujyi wa Nyamata. Iyi korali igizwe n'abasore n'abakobwa baririmbye indirimbo yumvikanisha ko Yesu yababereye inkomezi. Bati 'Umunsi Yesu azazira bizaba ari umunezero.'

Iyi korali imaze imyaka irenga itanu mu rugendo rw'ivugabutumwa. Indirimbo zabo bakoze ntibaratangira urugendo rwo kuzishyira ku mbuga nka Youtube.

Bakorewe mu ngata Korali 'Jyanumucyo' yo mu Itorero rya ADEPR. Iyi korali yinjiriye mu ndirimbo igira iti 'Mwami Mwana tuzahora tugushima'.

Theo Bosebabireba yasanze azwi i Nyamata

Uyu mugabo afatwa nka nimero mu bahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana bagize igikundiro cyihariye, kandi babimazemo igihe kinini.

Ageze ku rubyiniro yabajije abakunzi be niba biteguye gutaramana nawe. Umwe muri bo ahita amusaba kubaririmba indirimbo ye yamamaye yise 'Kubita'.

Bosebabireba yavuze ko yiteguye kubahiriza icyifuzo cy'umukunzi we, maze aranzika muri iyi ndirimbo yise 'Kubita'.

Ni indirimbo baririmbye ivumbi riratumuka. Uyu mugabo yaririmbaga agira ati 'Zamura ibiganza. Ongera ukome amashyi numve. Allelluah. Mwakoze kuza.'

Asoje kuririmba iyi ndirimbo, abakunzi be bavugije akaruru k'ibyishimo, maze agiye kuva ku rubyiniro baramwangira bamusaba ko akomeza. Yabanje kubasaba kubwirana ngo 'Satani n'abadayimona bazaruhira ubusa.'

Uyu mugabo uherutse gukomorerwa n'Itorero ADEPR yakomereje mu ndirimbo ye yise 'Bazaruhira ubusa', ubundi ibintu bihindura isura. Iri mu ndirimbo z'uyu muhanzi zizwi cyane, kuko kuva ku munota wa mbere w'iyi ndirimbo kugeza irangiye yafatanyije n'abakunzi be.

Avuye ku rubyiniro yashimiye abatuye Nyamata uburyo bamwakiriye. Yakurikiwe n'itsinda ry'abaririmbyi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gisubizo Ministries ryinjiriye mu ndirimbo 'Nguhe ku mugongo'.

Umwe muri aba baririmbyi yavuze ko bishimiye gutaramira i Nyamata muri iki giterane. Ati 'Twabishimiye cyane.'

Rose Muhando, umuhanzi w'umunsi

Uyu mugore umaze igihe kinini mu muziki yamaze umwanya munini aganira n'abakunzi, abanza kubateguza kubyina. Byageze n'aho abereka imbyino zinyuranye. Anyuzamo ashaka agatambaro ko kuzuzunguza mu kirere.

Rose yavugaga ko yishimiye kongera gutaramira mu Rwanda. Yari yitwaje abasore bazi kubyina imbyino zigezweho kandi zisanisha no guhimbaza Imana.

Uyu mugore yakoresheje imbaraga nyinshi ku buryo yakuyemo inkweto kugirango abone uko atambira Imana.

Rose w'imyaka 47 y'amavuko asanzwe ari umwanditsi w'indirimbo, umbyinnyi ufatwa nk'umwamikazi wa 'Gospel' muri Tanzania. Yavukiye kandi akurira mu Ntara ya Kilosa mu gace ka Morogoro.

Izina rye ryashinze ibirindiro mu 2015 nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo z'ibihe byose nka 'Nibebe'.

Muri 2022, uyu mugore yasohoye indirimbo zongeye kumugarura neza mu kibuga nka Secret Agenda, Wanyamazishe, Kama Mbaya Mbaya ndese na Ndivyo Ulivyo n'izindi.

 Â 

Dana Morey yafashe umwanya wo gusengera abatuye Umujyi wa Nyamata, abasaba gukorera Imana mu maguru mashya

 

Dana yavuze uko ku myaka 21 y'amavuko yumvise ijwi ry'Imana, kuva uwo munsi atangira kuyikurikira

 

Morey yasenze asaba buri wese gukora aho yumva ababara kugirango Imana imukize

Dana yabwiye Imana kugirira neza abarenga ibihumbi 30 bitabiriye iki gitaramo
Morey ni umuvugabutumwa wo muri Leta Zunze Ubumwe. Arazwi cyane mu biterane nk'ibi bifasha abantu gukira indwara 



Meya Mutabazi yashimye Dana Morey n'itsinda bazanye mu Rwanda


Meya Mutabazi yifashishije Bibiliya, asaba abanya-Bugesera ibintu bitatu Â 


Uyu musore yatanze ubuhamya, avuga ko yakize ukuboko nyuma y'igihe akoze impanuka



Umwe mu basore bakize ugutwi yatanze ubuhamya avuga ko uko yari amerewe


 

Rose Muhando yageze ku rubyiniro yakwetuye inkweto. Aririmba abihuza no gutambira Imana mu rwego rwo kuyikorera




Muhando yaririmbye indirimbo zirimo 'Nibebe' yamwubakiye izina mu buryo bukomeye 


Apotre Yongwe washinzwe Yongwe Tv [Uri hagati] ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo Â 


Theo Bosebabireba yashyize abantu mu mwuka binyuze mu ndirimbo ze zirimo 'Kubita' 




Bosebabireba yaririmbye yitaye cyane ku busabe bw'abakunzi b'ibihangano bye 

Bamwe bifashishije sitade kugirango babashe kureba iki giterane 

Bamwe baciye akabogi bumva ijambo ry'Imana batuje


 Â   Â 

Umucyo mu maso mu bakristu bo mu Karere ka Bugesera bitabiriye umunsi wa mbere w'igiterane cya 


Dana Morey Umusaza yicaye anyuza amaso mu gitabo cyanditswe na Dana

 

Pasiteri Gahigi Etienne uyobora Itorero ry'Abangilikani mu Karere ka Bugesera 


Uyu mugabo yafashe umwanya wo gutekereza ku byiza Imana yamukoreye 

Uyu mugabo yavuze ko yari afite ikibazo cyo mu nda none yakize 

Ibyishimo bisaaze kuri bamwe bari barwaye indwara zinyuranye babashije gukira muri iki giterane 





Gisubizo Ministries yishimiwe mu buryo bukomeye muri iki giterane 

Abaririmbyi ba Gisubizo Ministries bafashije abantu kugirira ibihe byiza muri iki giterane




 

Dr Tusime yashimye abatuye Umujyi wa Nyamata uburyo bitabiriye iki giterane




Dana Morey ari kumwe n'umugore we umuherekeza muri ibi biterane byagutse




Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Bugesera, Lt.Col Rutagengwa Samuel ndetse na Sebatware Magellan, Umuyobozi w'Ishami Rishinzwe guteza imbere Imiyoborere myiza mu Karere ka Bugesera




Korali Jyanumucyo yo muri ADEPR-Rugarama muri Paroisse Nyamata yafashije abantu kwegerana n'Imana muri iki giterane Korali 


Light Choir yo mu Mujyi wa Kigali yifashishijwe muri iki giterane






Bamwe buriye imodoka kugirango babashe gukurikirana iki giterane cy'ivugabutumwa





Kanda hano urebe amafoto yaranze iki giterane mu Karere ka Bugesera


AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131909/rose-muhando-na-bosebabireba-bahembuye-ibihumbi-byabantu-mu-giterane-dana-morey-yakoreyemo-131909.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)