Uhereye ubwo rero kugeza uyu munsi ku itariki 03 Nyakanga 2023, ushatse kwerekeza i Rubavu yaba yiteguye kwirarira mu modoka cyangwa se akiyemeza kurara agenda bukamucyeraho, wenda akaba yasinzirira aho yarisomeye kuko ntaho kurara yabonye.
Kuva uyu mujyi wunganira Kigali watangira kuberamo iserukiramuco ryitwa Kivu Fest, abawutuye batangiye kumwenyura no gukirigita ifaranga ariko na none abatinze kuwutembereramo bakahagirira ibihe bibi.
Impamvu ni uko kuva i Kigali wizeye kurya amafaranga yawe wananirwa ukajya kuruhuka nta rwa serera, bikarangira wiryamiye mu modoka cyangwa se ukarara urisoma kugira ngo burinde bucya, nabyo ntabwo byanezeza abajejetafaranga.
Ariko rero tugarutse ku ishusho y'ibyishimo by'ibisabagirane biri kuranga abari i Rubavu, abashoramari baho baraza kwisanga bafite umukoro wo guhaza ababagana kabone n'ubwo bagendererwa gahoro.
Ubundi Kivu Fest, umwaka ushize ku matariki amwe n'ay'uyu mwaka yarabaye. Hari ku itariki 2-3 Nyakanga 2022 ubwo hazaga kuririmba Costa Titch. Ntabwo twari tuzi ko ari bwo bwa nyuma adutaramiye kuko yatabarutse mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira ku itariki 13 Werurwe 2023.
Abakurikiranira hafi imyidagaduro bo mu karere ka Rubavu, bahamya ko ari bwo baheruka akanyamuneza n'ibyishimo kuko hari hakubise huzuye. Imana imutuze aheza!
Rubavu yari imaze iminsi abahatuye batamwenyura kubera Ibiza
Abaturage batuye hafi y'umugezi wa Sebeya mu Karere ka Rubavu wongeye kuzura ugateza ibiza byahitanye n'ubuzima bwa benshi. Ni mu gihe bivugwa ko umwuzure n'isuri bituruka mu Turere twa Ngororero, Nyabihu na Rutsiro, usuka amazi muri uyu mugezi, na wo ukangiza ibikorwa biwegereye birimo n'inzu z'abaturage.
Umugezi wa Sebeya ukora ku Mirenge irimo iyo mu Karere ka Rubavu nka Rugerero, Nyundo, na Kanama aho abaturage batuye muri iyo Mirenge bagiye bagirwaho ingaruka n'iyo myuzure.
Imyuzure iheruka kuba mu ijoro ryo kuya 02 rishyira ku ya 3 Gicurasi 2023, yahitanye ubuzima bwa benshi. Kuva ubwo kugeza ubu abatuye muri uyu mujyi nta byishimo baherukaga.
Kivu Fest y'uyu mwaka yamanukanye abahanzi bakunzwe barimo Kenny Sol, Chriss Eazy, Kivumbi King na Blaq Diamond wabatengushye akabura indege imukura muri South Africa.
Hari kandi abavanga imiziki batandukanye batanga ibyishimo ku bitabiriye. Kivu Fest yabereye ku mucanga kwinjira ari ibihumbi 10 Frws ahasanzwe, 25,000Frws mu myanya y'icyubahiro na 40,000 Frws kwitabira ibitaramo bibiri.Â
Iri serukiramuco ribera ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu. Ku munsi wa mbere ryitabiriwe n'abarenga 1000. Ku munsi wa kabiri ntabwo byagenze neza kuko Blaq Diamond yatengushye abamutumiye n'abari bategereje kwitabira ikirori.
Kugenda ushaka kuruhuka bikarangira ubuze aho uruhukira niyo nkuru
Ubundi umuntu uvuye i Kigali yerekeje i Rubavu aba agamije kurya ubuzima, kubyina, kuganira, kwishimishanya n'umukunzi, inshuti, umuryango ariko hari n'abajyayo bagamije kuruhuka biyumvira akayaga ko kiyaga cya Kivu.
Duhereye ku wa Kane rero kugeza ubu ni iminsi hafi itandatu abagiyeyo bazaba bahamaze baruhuka abandi binaniza mu buryo bazumva neza bagarutse mu mirimo yabo ya buri munsi ku baba i Kigali.
Ubundi hari abavuga ko iyi weekend yanze gushira kuko ari ndende (weekend prolonge) kuva ku itariki ya 01 kugeza kuri 04 Nyakanga 2023 ni iminsi igizwe n'ibiruhuko birimo Weekend, umunsi w'Ubwigenge n'umunsi wo Kwibohora.
Ubusanzwe icumbi rya make ryo kuraramo ryishyurwa ibihumbi 10 Frws mu bihe bisanzwe. Kwinjira mu kabari ntabwo bisaba kwishyura. Tike usanga ziboneka. Ibiryo biba biboneka ku bwinshi kandi ibiciro ari ibisanzwe.
Mu kiganiro na InyaRwanda, umwe mu bari i Rubavu usanzwe ari umuvandimwe w'umunyamakuru wacu, yagiye ati 'Urabizi se? ifi twaguraga ibihumbi 9 frws mu kabari yikubye kabiri muri iyi minsi ibiri mpamaze'.
Umunyamakuru Bigg Shemmah akorera Radio Rwanda ishami rya Rubavu, amaze imyaka itari munsi y'ucyenda akorera RC Rubavu mu gisata cy'imyidagaduro. Mu kiganiro yahaye InyaRwanda, yasobanuye ko kuva yabaho ari bwo abonye Rubavu ubuzima bwahagaze kubera ubwinshi bw'abahaje.
Yagize ati: 'Icyo nakubwira ni uko iyi weekend Rubavu ibintu byafashe indi sura. Ibyabaye rero byaherukaga igihe Costa Titch aza hano. Amatike yarashize, utubari turuzura, amacumbi arashira.'
Yakomeje avuga ko uhereye kuri Brasserie (Nyamyumba ahegereye Kivu) kugeza kuri Tamu Tamu, Saga Bay, kwa Nyanja n'ahandi hari huzuye.
Yavuze ko abafite imodoka babuze aho baziparika. Ku wa Gatanu rero bafunguye Lake Side, hari Mr Kagame waririmbye n'ibindi birori.
Ati:'Wagira ngo abanyakigali bari bimukiye i Rubavu. Abantu barishimye. Umuntu wese waguhamagaraga uba i Kigali watekerezaga ko agiye kukubaza aho kuryama.Â
Ni hehe wandangira ho kurara. Lodges zaruzuye, Maison de passage zaruzuye. Bamwe bahisemo kujya kurara mu kabari kuko abashoramari ntibari biteguye ubwo bwinshi.
Ku bantu bashakaga aho kurara haciriritse kababayeho kuko hari hashize ku isoko. Na bya byumba biri mu nkengero ahantu mu ihegeni byari byashize pe'.Â
Yakomeje avuga ko byabaye bibi bigeze ku mihanda yiriwemo urujya n'uruza ku buryo wagira ngo hari haje abavuye i Mahanga.
Ati "Icyo nakubwira cyo abantu baracyaza kandi ibitaramo biracyakomeje, abantu bakomeje kurya amafaranga. Ariko rero hari abo muhura ukabona bari gusinzira kuko bakumbuye uburiri ariko ikiruta byose abantu barishimye.'
Kujya i Rubavu bisaba kuba warakoze ikofi
T.I.D ukora serivisi zo gusiga inzara z'abagore, gukora dread locks nawe ari i Rubavu. Yahagurutse ku wa Gatandatu tariki 01 Nyakanga 2023.
Ubusanzwe yavaga i Kigali yerekeza i Rubavu ku ifishi akoresheje ibihumbi 7 frws ku modoka ziyubashye (Private cars). Si ko byamugendekeye. Yagize ati: 'Jye nishyuye 15,000 Frws mva i Nyabugogo nerekeza i Rubavu'.
Uyu muhanzi ubifatanya no gukora muri salon ye akomeza avuga ko ubwo yajyaga gufata amafunguro yasanze ibiciro byikubye kabiri. Ifi yaguraga 9,000Frw yayiguze 18,000Frws.Â
Akomeza avuga ko afite inshuti basanzwe bafite amazu i Rubavu ariko bayahinduye amacumbi. Ati:'Iyo ufite abantu benshi bari hamwe nahitaga mbwira amaniga yanjye akigendera bakava mu nzu tukayiha ababuze aho bacumbika'.
Yongeye ati: 'Man amacumbi yarabuze bya hatari'. Ageze ku byo gutega mu modoka zisanzwe (public bus) yasobanuye ko hari kuboneka itike z'abantu baguze mbere ku giciro gisanzwe noneho bakazigurisha kuri 5000 frws nyamara ubusanzwe zigura 3310 frws.
Ahantu hateraniye abishimisha bijyana n'ibikorwa by'ishimishamubiri
Mu gukomeza kuganira n'umwe uhari uhamaze iminsi ariko yajyanye n'umukunzi we, kubera ko adashaka kumutera inda kuko batarabibwira ababyeyi kandi nta nubwo baremeranya kubana nk'umugore n'umugabo, icyari kubafasha ni agakingirizo.
Ubwo ijoro ryari rikubye igicuku kinishye yagiye kuri boutique ngo agure agakingirizo yirwaneho kuko uwo mukunzi we yari mu burumbuke.Â
Umucuruzi yaramusubije ati :'Twashize ku manywa kandi nanagiye kurangura nsanga mu maduka twashize kera ubanza abantu baratuguze bakizigamira'.
Yakomeje avuga ko yagiye mu maduka arenga atanu bamukurira inzira ku murima. Yahise avuga ko 'Iyo mbimenya nari kwimanukanira ipaki kuko byansabye indi mibare ntari nateganyije'.
Kubera iki Rubavu isurwa cyane igasiga Kigali mu mwijima ?
Rubavu ni umwe mu mijyi 7 igize intara y'Iburengerazuba. Akarere gafite ubuso bwa 388.4 kirometerokare. Ituwe na 546,683 (imibare yo mu 2020).
Nyuma y'Umujyi wa Kigali, Akarere ka Rubavu ko mu ntara y'Iburengerazuba niko gasurwa cyane n'Abanyarwanda benshi udasize ibihumbi by'Abanyamahanga bakagenderera buri mwaka, ngo bitegereze ibyiza bitatse u Rwanda n'amahumbezi ahora ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.
Abahanga bagaragaza ko gufata umwanya ku mucanga nk'ugaragara ku Kivu, bifite akamaro ku buzima harimo gufasha umuntu gutsinda umunaniro, gusinzira neza, kongera ubwirinzi bw'umubiri ku ndwara zimwe na zimwe, ndetse kuri bamwe ngo bishobora gusimbura umunsi umwe ufata uri gutunganyisha ubwiza bw'uruhu rwawe.
Iyo ugeze ku Gisenyi hari byinshi wakora birimo kugenda imisozi igize isunzu rya Congo-Nil, kuzamuka umusozi wa Rubavu, kuzenguruka n'amagare, kugenda mu bwato bugezweho wifashishije ingashya bizwi nka Kayaking, gutwara ubwato, koga, cyangwa gukora urugendo ukajya aho batunganyiriza kawa nziza mu buryo gakondo hazwi nka Cyimbiri.
Umujyi wa Rubavu kandi ufite ubushobozi bwo kwakira abantu batandukanye muri hoteli zinyuranye, zifite ibiciro harimo icyiciro cya mbere kiri hagati ya $210 na $260, n'ikindi cyiciro hagati ya $20 kugeza ku $100.
Imibare igaragaza ko bamwe bumva ubukerarugendo ariko ntibamenye ikintu ushobora gukora ugeze ahantu nk'aho kirenze kujya ku mucanga gusa ukahicara.
Ibitaramo byose byabereye mu mujyi wa Kigali yaba icya Amag The Black cyo kumurika album yise Ibishingwe, icyabereye kuri Canal Olympia cya karahanyuze byabaye ku wa Gatandatu, byombi ntabwo byitabiriwe ku kigero cyo hejuru ukaba wabihuza n'uko abanyabirori bari bigiriye i Rubavu ku mucanga.
Muri rusange abashoramari b'i Rubavu bakwiriye kwiga uburyo bwo kongera aho bakirira abashaka amacumbi kuko benshi baraye mu modoka zabo. Ariko rero mu tubari kwinjira byasabaga kwishyura 20,000Frws nyamara nta cyahabaye ahubwo ari ubwinshi bw'abashaka kujya kwinezeza.
Mu Karere ka Rubavu hari kubera ibitangaza mu myidagaduro nyarwandaÂ