Ruhango: Abanyeshuri 2 barohamye mu mugezi wa Nyabarongo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinihira haravugwa inkuru y'akababaro y'abanyeshuri 2, Niyomukiza Eric w'imyaka 11 na Niyomugabo Claude w'imyaka 9 bigaga mu mashuri abanza, barohamye mu Mugezi wa Nyabarongo bahasiga ubuzima.

Aba bana bari batuye mu Mudugudu wa Nyabivumu, akagari ka Bweramvura Umurenge wa Kinihira, amakuru avuga ko bagiye kwahira ubwatsi bw'amatungo bashaka koga muri Nyabarongo irabatwara.

Imirambo y'aba bana bombi iri mu buruhukiro mu Bitaro bya Gitwe, kugira ngo ikorerwe isuzuma.



Source : https://yegob.rw/ruhango-abanyeshuri-2-barohamye-mu-mugezi-wa-nyabarongo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)