Umugabo w'Imyaka 30 y'amavuko witwa Hagenimana Vincent utuye mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, ahagana ku I saa tatu z'ijoro ry'uyu wa 17 Nyakanga 2023 yatemye abantu batatu barimo umugore we na Nyirabukwe, nyuma nawe baza kumusanga ku munara yapfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Byimana, Musabyimana Marie Claire yemeje aya makuru y'uko uyu mugabo koko yatemye abantu batatu barimo Nyirabukwe n'abakobwa be barimo n'umugore we.
Yagize Ati' Nibyo koko uyu mugabo yatemye Nyirabukwe, umugore we na muramuwe (Murumuna w'umugore we) abasanze aho babaga'.
Akomeza yemeza ko uyu kugabo nta myitwarire idasanzwe yari asanganywe, ariko amakuru y'ibanze yabonywe ni uko yari yaragiranye amakimbirane n'umugore we, aramuhunga ajya iwabo ari naho yamusanze arabatema akoresheje umuhoro.
Mu yandi makuru ni uko uyu Hagenimana yagiye afite intego yo kubatwika kuko yari yitwaje lisansi kandi yabanje kuyimena azenguruka inzu bamwumvise ahita akubita urugi atangira kubatema.
Uyu muyobozi, akomeza avuga ko aba batemwe bose bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Kabgayi kugirango bitabweho. Nyuma y'aho akoreye ibi yahise ahunga aza kuboneka nawe yapfuye, aho bikekwa ko yaba yiyahuye kuko yabonetse ku munara w'itumanaho uri mu kagali ka Kamusenyi. Yabonetse afite ibikomere bigakekwa ko yaba yuriye umunara w'itumanaho agasimbuka akiyahura.
Mu gitondo cy'uyu munsi tariki ya 18 Nyakanga 2023, Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango yaje gusura abaturage baturanye n'aba batemwe, arabaganiriza arabahumuriza ababwira ko hari icyizere ko aba batemwe bari bukire vuba.
Akimana Jean de Dieu