Ruhango: Umugabo yatemye abantu batatu barimo Nyirabukwe amaze gukora ayo mahano nawe ntiyisize - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana mu kagari ka Kamusenyi haravugwa inkuru y'inshamugongo y'umugabo witwa Hagenimana Vincent w'imyaka 30 watemye abantu batatu barimo nyirabukwe, umugore we na muramu we arangije ariyahura.

Ibi byabaye ahagana saa yine z'umugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Nyakanga 2023, bibera mu mudugudu wa Kinamba.

Umurambo w'uyu mugabo wabonetse mu gitondo bikekwa ko nyuma yo gukora ayo mahano yahise yiyahura.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari yarahukanye agasubira mu rugo nyuma yo kugirana amakimbirane.

Ntiharamenyekana intandaro y'amakimbirane bari bafitanye ariko ko hagikorwa iperereza kuri urwo rupfu.



Source : https://yegob.rw/ruhango-umugabo-yatemye-abantu-batatu-barimo-nyirabukwe-amaze-gukora-ayo-mahano-nawe-ntiyisize/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)