Ruhango: Umugabo yatesheje agaciro imvune z'umubyeyi yisa se amukebye ijosi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi haravugwa inkuru y'umugabo w'imyaka 35 witwa Mbarorende Jean Marie, wishe se witwa Ntambara Vincent amukebye ijosi.

Aya makuru y'urupfu rw'uyu musaza w'imyaka 92 wishwe n'umuhungu we, yamenyekanye ku wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2023 bikaba byabereye mu Mudugudu wa Mukoma mu Kagari ka Rutabo.

Abatuye muri aka gace babwiye BTN ko uyu mugabo yishe se amuziza ko atajya amuha ku mafaranga ajya ahabwa muri gahunda ya VUP.

Meya w'Akarere ka Ruhango Habarurema Velens, yatangaje ko uyu musore yishe se.

Yagize ati ' Habanje gukekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe, ariko hazagenderwa ku bizava mu iperereza.'

Ukekwa yahise atabwa muri yombi aho afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kinazi.



Source : https://yegob.rw/ruhango-umugabo-yatesheje-agaciro-imvune-zumubyeyi-yisa-se-amukebye-ijosi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)