Ruhango: Yateye icyuma mu mutima wa mugenzi we wari uvuye gusengera kwa Yezu Nyirimpuhwe amuziza amafaranga 2000 - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Mbuye mu kagari ka Kizibera haravugwa inkuru y'akababaro y'umugabo witwa Ntakirutimana Dieudonne wishwe atewe icyuma mu mutima na mugenzi we wamuzizaga amafaranga ibihumbi 2.

Nk'uko BTN Tv dukesha iyi nkuru ibitangaza, uwitwa Gashirabacye Flecian niwe wateye icyuma uyu Dieudonne maze ahita ahasiga ubuzima.

Amakuru avuga ko, ku cyumweru tariki 3 Nyakanga, ubwo Dieudonne yari avuye gusenga kwa Yezu Nyirimpuhwe, yageze mu kabari maze ajya gufata agacupa, agezeyo asangamo uyu wamwishe batangira gutongana, Flecian avuga ko Dieudonne amurimo amafaranga ibihumbi 2 Frw.

Ubwo Flecian yaje gusoko mu kabari maze agaruka afite icyuma, ahita agitera mu mutima wa Dieudonne ahita apfa nta no gusamba.

Uyu mugabo ukekwaho kwica mugenzi we, yahise atabwa muri yombi, gusa abaturage mu burakari bwinshi bavuze ko nk'uyu muturage yagakwiye guhita nawe araswa bikabera isomo abandi, gusa barasaba ko yazaburanishwa mu ruhame maze agakatirwa urumukwiriye.

 



Source : https://yegob.rw/ruhango-yateye-icyuma-mu-mutima-wa-mugenzi-we-wari-uvuye-gusengera-kwa-yezu-nyirimpuhwe-amuziza-amafaranga-2000/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)