Rulindo: Umugabo yatemye umugore we akoresheje umuhoro gusa mu buryo butunguranye yahise akora igikorwa cyitakorwa nwariwe wese wakoze icyaha cy'ubunyamanswa nkicyo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nizeyimana Patrick wo mu Karere ka Rulindo uri mu kigero cy'imyaka 25 arakekwa kwica atemye Nyiranziramwabo Alice uri mu kigero cy'imyaka 40 na Hakuzimana Isaie w'imyaka 23 bari barashakanye, arangije ajya kwirega kuri sitasiyo ya polisi.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 26 Nyakanga 2023,ahagana saa yine z'umugoroba, bibera mu Mudugudu wa Rukurazo,Akagari ka Kigarama,Umurenge wa Masoro.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'abaturage, Mutaganda Theophile, yavuze ko kugeza ubu hakekwa ko uyu mugabo yari afitiye inzika uyu muryango.

Visi Meya avuga ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro nyirizina y'urwo rupfu, asaba abantu kwimakaza amahoro bakareka urwango.



Source : https://yegob.rw/rulindo-umugabo-yatemye-umugore-we-akoresheje-umuhoro-gusa-mu-buryo-butunguranye-yahise-akora-igikorwa-cyitakorwa-nwariwe-wese-wakoze-icyaha-cyubunyamanswa-nkicyo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)