Rutahizamu ikipe ya Rayon Sports itegereje muri iyi wikendi yateye ubwoba APR FC - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

N'agasatsi yagashyizemo shokora! Rutahizamu ikipe ya Rayon Sports itegereje muri iyi wikendi yateye ubwoba APR FC nyuma yo gukinira US Monastir iheruka gukuramo iyi kipe y'ingabo z'igihugu

Ikipe ya Rayon Sports itegereje rutahizamu ukomeye ukomoka muri Republika iharanira demokarasi ya Congo ndetse ategerejwe hano mu Rwanda muri iyi wikendi.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona ko ikipe ya APR FC ikomeje gukanga abantu izana abakinnyi bivugwa ko bakomeye nubwo abafana b'abacyeba batabyemera, ubuyobozi nabwo bwamaze kumvikana na Rutahizamu witwa Emomo Eddy Ngoy wakiniraga ikipe ya Wolkite City FC yo mu gihugu cya Ethiopia.

Emomo Eddy Ngoy yavuze tariki 13 nzeri 1993 afite imyaka 29. Afite metero 1 na sentimetero 85 akina ataha izamu ariko aciye ku ruhande. Ngoy yakiniye amakipe menshi akomeye arimo Us Monastir, DC Motema Pembe, Vita Club, Al-Ittihad yari ari mu gihugu cya Ethiopia.

 



Source : https://yegob.rw/rutahizamu-ikipe-ya-rayon-sports-itegereje-muri-iyi-wikendi-yateye-ubwoba-apr-fc/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)