Rutahizamu mushya Rayon Sports iheruka gusinyisha yagize ikibazo cy'imvune benshi bifata ku munwa
Rutahizamu mushya w'ikipe ya Rayon Sports uheruka gusinya yamaze kugira ikibazo cy'imvune mu myitozo yakozwe uyu munsi.
Kuri uyu wa kane tariki 27 Nyakanga 2023, ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo yitabiriwe n'abakinnyi 2 bashya barimo Charles Bbaale ndetse na Joachiam Ojera bose bakomoka mu gihugu cya Uganda.
Iyi myitozo yari iryoheye amaso ariko iza gutera icyikango ku bafana ndetse n'abantu bari baje kureba iyi myitozo kubera kuvunika kwa Youseff Rharb. Uyu mukinnyi yahuje na mugenzi ahita yicara hasi akandakanda ikirenge cye ndetse imyitozo asohoka itarangiye.
Nubwo Youseff Rharb yavuye mu myitozo itarangiye bamwe mu batoza baremeza ko atari ibintu bikomeye cyane ahubwo baretse gukomeza kumukoresha kugirango bitaba ibintu birenze ariko ntabwo bizamara igihe kinini.
Â
Â