Rutahizamu watsinze ibitego 41 mu myaka 4 yari amaze mu ikipe imwe i Nyarugenge, yabonye atabona umwanya muri iyo kipe ni uko maze akuramo ake karenge hacyibona.
Rutahizamu Danny Usengimana yamaze gusezera ku ikipe ya Police Fc yari amazemo imyaka igera kuri ine.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye, yasohoye amafoto ye muri iyi kipe maze ayaherekesha amagambo asezera kuri iyi kipe.
Yagize ati: 'Ibitego 46 mu myaka ine y'agatangaza 4 mu ikipe nziza @policefcrwanda Mwarakoze cyane from day 1 mungirira ikizere 🙏🏽nzahora mbazirikana mwakoze byinshi mwahinduye byinshi mubuzima bwanjye, Mwarakoze.'
Yasoje agira ati: 'Mbonereho no kubifuriza ishya nihirwe muntego zanyu👏🏻🤝.'