Rwamagana: Abantu icyenda bagwiriwe n'urukuta... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2023, abafundi barimo kubaka inyubako y'uruganda Grande huile rukora amavuta yo guteka ruherereye mu kagari ka Bushenyi mu Murenge wa Mwulire mu Cyanya cy'inganda, bagwiriwe n'urukuta barimo kubaka icyenda muri bo barakomereka.

Umwe mu baturage batuye mu kagari ka Bushenyi yabwiye InyaRwanda ko abo bafundi n'abayede barimo kubaka uruganda ruri mu cyanya cy'inganda urukuta barimo kubaka rurabagwira.

Nyuma yo kugwirwa nurwo rukuta abaturage bari hafi batabaye ndetse babimenyesha ubuyobozi n'Inzego zishinzwe umutekano.

Abantu icyenda barimo gukora imirimo yo kubaka urwo ruganda nibo bakomeretse bajyanwa mu bitaro bya Rwamagana ariko nta muntu urwo rukuta rwishe.

Umunyamabanga Nshingwabikowa w'umurenge wa Mwulire Zamu Daniel mu kiganiro yagiranye na InyarmRwanda yemeje ko abantu 9 aribo bajyanwe mu bitaro bya Rwamagana.

Yagize "Ni urukuta rwaguye aho barimo kubaka uruganda. Abantu icyenda bakomeretse ariko mu buryo twaganiriye nabo bakomeretse byoroheje ariko ntabwo twabyemeza kuko bari kwa muganga nibo bagomba kumenya uburyo bakomeretsemo."

Zamu Daniel yakomeje avuga ko nyuma y'iyo mpanuka baganiriye n'abashinzwe uruganda bakabagira inama mu buryo barinda impanuka abubatsi.

Ati" Twabagiriye inama yo kujya bubaka mu buryo butateza ikibazo kuko mu byo twabwiwe n'abafite ubunararibonye mu bwubatsi ni uko uwubaka inyubako cyangwa uruganda agomba kwirinda kugerekeranya ibyubakwa mu buryo bwihuse ahubwo bagomba kujya bareka ibya mbere bikabanza gukomera bakabona kongeraho ibindi bikoresho bakoresha bubaka."

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye InyaRwanda ko amakuru bahawe n'abaganga babamenyesheje ko abo bantu bameze neza ndetse ko nyuma y'amasaha 12 bashobora gusezererwa mu bitaro bya Rwamagana aho barimo kwitabwaho n'abaganga.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132518/rwamagana-abantu-icyenda-bagwiriwe-nurukuta-rwuruganda-barimo-kubaka-132518.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)