Rwatubyaye Abdul agiye guhura n'ikibazo gikomeye! Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha IJIGO rigomba kwicaza Rwatubyaye Abdul - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwatubyaye Abdul agiye guhura n'ikibazo gikomeye! Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha IJIGO rigomba kwicaza Rwatubyaye Abdul

Ikipe ya Rayon Sports nyuma y'abakinnyi imaze iminsi itangaza yamaze gusinyisha myugariro ukomeye cyane ushobora kwicaza Rwatubyaye Abdul cyangwa Mitima Issac.

Kuri uyu wa gatatu mu masaha ashyira saa tanu z'amanwa nibwo ikipe ya Rayon Sports yasinyishije kumugaragaro myugariro ukomeye cyane wakinira ikipe ya Kiyovu Sports witwa Nsabimana Aimable nyuma y'umwaka umwe gusa ayikinira.

Nsabimana Aimable usanzwe anahamagarwa mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda kugeza ubu ni umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports kuko yamaze gusinya amasezerano y'imyaka 2. Yaje mu ikipe ya Kiyovu Sports yakiniraga ikipe ya APR FC naho yavuyemo benshi bibaza impamvu itumye yirukanwa kubera ubushobozi afite.

Aimable abaye umukinnyi wa 2 uvuye mu ikipe ya Kiyovu Sports nyuma ya Serumogo Ally Omar. Rayon Sports imaze gusinyisha abarimo Tamale, Serumogo Ally, Nsabimana Aimable, Bugingo Hakim ndetse na Youseff Rharb.

 



Source : https://yegob.rw/rwatubyaye-abdul-agiye-guhura-nikibazo-gikomeye-ikipe-ya-rayon-sports-yamaze-gusinyisha-ijigo-rigomba-kwicaza-rwatubyaye-abdul/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)