Sam Karenzi nyuma yo kuvugwa muri APR FC yatangaje impamvu ikomeye irimo gutuma bakomeza kuzana ibi bihuha ndetse nicyo bashaka mu mukorera kitari cyiza - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sam Karenzi nyuma yo kuvugwa muri APR FC yatangaje impamvu ikomeye irimo gutuma bakomeza kuzana ibi bihuha ndetse nicyo bashaka mu mukorera kitari cyiza

Umunyamakuru w'imikino ukomeye hano mu Rwanda, Sam Karenzi yatangaje ko ibyo kujya muri APR FC ntabihari ahubwo abantu ngo hari icyo bamushaka ndetse yemeza n'icyabiteye kugirango bizanwe.

Mu ijoro rya cyeye nibwo hagiye ahagaragara ko ikipe ya APR FC igiye guha akazi abanyamakuru b'imikino barimo David Bayingana ndetse na Sam Karenzi ko gukora mu gice cy'itumanaho (communication).

Mu kiganiro Sam karenzi akora buri munsi yaje kuza mu buryo bweruya atangaza ko ari umunyamakuru wa Fine FM ibyo kujya muri APR FC ntabihari. Uyu munyamakuru anavuga ko impamvu irimo gutera ibi ngo ni abakinnyi iyi kipe yatangaje ku munsi wejo hashize abanyamakuru bamwe bamugirira ishyari ko ngo yabatanze aya makuru.

Ntabwo Sam Karenzi yigeze atangaza abo banyamakuru ariko abakurikirana ibiganiro by'imikino ku maradio atandukanye hano mu Rwanda bahita babibwira. Karenzi yavuze ko ahubwo abo baba batangaza ibintu nka biriya baba bashaka ko umuntu atabona akazi kuko ngo ntawanga akazi keza.

Ikiganiro Urukiko rw'ubujurire gikunzwe cyane hano mu Rwanda Sam karenzi akora buri munsi, akorana n'abandi banyamakuru bakunzwe barimo Muramira Regis, Niyibizi Aime ndetse na Dukuze Jean De Dieu.

 



Source : https://yegob.rw/sam-karenzi-nyuma-yo-kuvugwa-muri-apr-fc-yatangaje-impamvu-ikomeye-irimo-gutuma-bakomeza-kuzana-ibi-bihuha-ndetse-nicyo-bashaka-mu-mukorera-kitari-cyiza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)