Umuhanzi Sat B yahakanye amakuru yavugaga ko yaba ari mu bijunditse abategura Irushanwa Primusic i Burundi babahora ko bashoye akayabo kuri Bruce Melodie watumiwe gusoza iri rushanwa mu barengeje ingohe ab'iwabo.
Nyuma y'uko Bruce Melodie yemeje ko yatumiwe mu gitaramo kizasoza Primusic, hakwirakwiriye amakuru avuga ko abakurikiranira hafi imyidagaduro y'i Burundi bijunditse abategura iri rushanwa bamutanzeho akayabo bakirengagiza abahanzi b'iwabo barimo Sat B na Big Fizzo.
Kugeza ubu bivugwa ko Bruce Melodie yemerewe hagati y'ibihumbi 30$-40$, ni ukuvuga hagati ya miliyoni 30-40 Frw, abanenga abategura Primusic bagahamya ko aya ari amafaranga baha abahanzi b'iwabo na bo bakunzwe bakarushaho kwagura ibikorwa byabo.
Source : https://yegob.rw/sat-b-yahakanye-amakuru-yabamushinjaga-kugirira-ishyari-bruce-melodie/