Scovia, Soeur Immacule na Mike Karangwa mu b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya kabiri mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nyakanga 2023, mu muhango wabereye muri Century Park Hotel Nyarutarama, witabiriwe n'abantu bazwi mu ruganda rw'imyidagaduro, imiryango y'abari bahatanye, inshuti, abavandimwe n'abandi bashyigikiye iki gikorwa.

Ni ubwa kabiri kandi ibi bihembo bitangiwe kuri iriya Hotel biturutse ku kuba iri mu baterankunga b'iki gikorwa cyo kimwe na InyaRwanda.com.

Ibi bihembo bigamije gushimira abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga neza, kandi bagaharanira impinduka nziza binyuze kuri izo mbuga nkoranyambaga

Ikindi kigamijwe ni ukubaka urubuga abantu bakora umwuga wa 'Influencer' bashobora guhuriraho bakungurana ibitekerezo kugira ngo uyu mwuga urusheho gutera imbere.

Biteganyijwe ko umwaka utaha, ibi bihembo bizatangwa ariko hanakorwa ibikorwa bigamije kurebera hamwe uko ibikorwa by'abazaba babihataniye byarushaho kuzamura sosiyete Nyarwanda.

Umuyobozi wa Supra Family, Nsengiyumva Alphonse itegura ibi bihembo yabwiye InyaRwanda ko uyu mwaka bishimiye uburyo bakoranye n'abantu bari kuzana impinduka muri sosiyete.

Yavuze ati 'Uyu mwaka twishimiye kuba turi kumwe n'abantu bari kuzana impinduka ziri gukorwa n'abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n'irindi terambere riri kuza.'

Ibi bihembo byatanzwe mu byiciro umunani birimo: Entertainment Influencer, Life Style Influencer, Media Personality Of the Year, Most Influencing Media House, Social cause Influencer, Social Media Influencer na Philanthropy Influencer.

'No Brainer' wegukanye igikombe 'Social Media Influencer' yavuze ko yishimiye igikombe yegukanye, ashima umuryango we, inshuti n'abandi bamushyigikiye.

Yavuze ko imyaka ine ishize yiyeguriye gukoresha imbuga nkoranyambaga kandi 'ni urugendo rutoroshye'. 

Ati 'Ntabwo biba byoroshye, kuko bisaba rimwe na rimwe gutanga n'ibitekerezo, ariko icyo nakunze muri uru rugendo na bagenzi banjye, ni uko twabikoze, kandi byaraduhiriye, twabibyaje umusaruro.'

'No Brainer' yavuze ko baharanira gukora ibikorwa bifasha umuryango Nyarwanda muri rusange. Avuga ko hari n'abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakoze akazi ko gushimwa, ariko ko havamo umwe akaba ariwe uhabwa igikombe. Ati 'Mu izina ry'abo ndabashimira aho bari.'

Immaculée Uwamariya ntiyabashije kwitabira umuhango wo gutanga ibi bihembo. Abo yohereje kumufatira iki gikombe, bavuze ko Immaculée ari umubikira wiyemeje gutanga ubutumwa mu buryo budasanzwe, kandi byinshi atangaza biraherekanwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ubu akorera mu kigo cy'amashuri cy'i Kansi mu Majyepfo y'u Rwanda. Uyu mubikira atanga ubutumwa budashingiye ku dini runaka.

Uwari umuhagarariye, yavuze ko yamutumye gusaba buri wese kujya asakaza ubutumwa atanga, ariko kandi anashishikariza buri wese gutanga ubutumwa bwiza buhumuriza imitima ya benshi.

Urutonde rw'abegukanye ibihembo Rwanda Influence Awards 2022

1.Icyiciro cy'umuntu wigaragaza mu iterambere ry' imyidagaduro (Entertainment Influencer): Nsengiyumva Emmanuel

2.Icyiciro cy'umuntu ugaragaza imibereho y'intangarugero (Life Style Influencer): Mike Karangwa

3. Icyiciro cy'umunyamakuru w'umwaka (Media Personality of the year): Mutesi Scovia

4. Icyiciro cy'umuntu uharanira inyungu rusange (Social Cause Influencer): Tito Harerimana.

5.Icyiciro cy'igitangazamakuru cy'umwaka (Most Influencing Media House): IGIHE LTD

6. Icyiciro cy'ukora ibikorwa by'urukundo (Philanthropy Influencer): Muvunyi Bihozagara

7.Icyiciro cy'umuntu watoranyijwe n'abantu bakurikirana ibi bihembo (People Choice Awards): Umubikira Immaculée Uwamariya

8. Icyiciro cy'umuntu uvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga (Social Media Influencer): No Brainer uzwi cyane kuri Twitter

 

Umubikira Immaculée Uwamariya wahawe igihembo 'People Choice Awards' arazwi cyane mu Rwanda binyuze mu nyigisho atanga zitsa ku rukundo, kubana, urubyiruko n'ibindi

 

Azwi nka 'No Brainer' ariko yitwa Ishimwe Jean Aime. Ni umwe mu bamaze kubyaza umusaruro urubuga rwa Twitter. Yegukanye igihembo cya Social Media Influencer


Mike Karangwa yabaye umunyamakuru w'ibinyamakuru birimo Isango Star. Yagiye yifashishwa kenshi mu bikorwa birimo Miss Rwanda n'ahandi

Mike Karangwa yashyikirijwe igikombe 'Life Style Influencer' ari kumwe n'umugore we 

Tito Harerimana yegukanye igikombe 'Social Media Cause Influencer'. Aherutse kwifashisha Twitter akusanya arenga Miliyoni 2 Frw yifashishijwe mu kugoboka abagizweho ingaruka n'ibiza byibasiye Amajyaruguru, Amajyepfo n'Uburengerazuba


Umunyamakuru wa Igihe.com, Nsengiyumva Emmanuel yegukanye igikombe 'Entertainment Influencer'


Mutesi Scovia washize Ikinyamakuru Mama Urwagasabo yegukanye igikombe 'Media Personality of the year' 

Muvunyi Bihozagara yahawe igikombe 'Philanthropy Influencer' 








Abahawe ibi bihembo bya Rwanda Influencer Awards bagaragaje ko bije kubafasha gukomeza gukora ibikorwa bifatiye runini sosiyete 

AMAFOTO: Rwigema Freddy-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131633/scovia-soeur-immaculee-na-mike-makaranga-mu-begukanye-ibihembo-rwanda-influencer-awards-am-131633.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)