Sebihogo, Sabine na Pascaline mu batarahiriwe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amarushanwa y'ubwiza ni amwe mu akurikirwa na benshi akanaba mu nkingi za mwamba z'ibigize isi y'imyidagaduro ikurikiranwa na benshi. Mu Rwanda hamaze kugera atari macye ariko irifite izina binumvikana rikaba ari irya Nyampinga w'u Rwanda.

Kuri ubu ikamba rya Miss Rwanda rifitwe na Nshuti Divine Muheto guhera mu mezi ya mbere y'umwaka wa 2022. Bamwe mu bakobwa bitabira iri rushanwa usanga baba bahanze amaso cyane amakamba anyuranye atangwamo, ataboneka bagacika intege cyane.

Nyamara harimo n'abajyamo bazi neza ko irushanwa ari irushanwa n'ubwo batabashije kubona ikamba, ariko ubuzima bukaba bugomba gukomeza mu bundi buryo. 

Rimwe usanga kuba baranakandigiye muri iri rushanwa, bigira icyo byongera ku byo bakora umunsi ku wundi bikanabafungurira ayandi marembo batatekerezaga.

Unyujije amaso ku mbuga nkoranyambaga, urasanga amashusho ari guhererekanwa cyane ari ay'umuhango wa Nkota wasabye anakwa Sebihogo.

Uyu mukobwa nubwo atabashije guhirwa muri Miss Rwanda 2022, ariko izina rye riri mu mazina ahagaze neza mu bamikazi b'ubwiza muri Kigali.

Abandi bakobwa bari kugarukwaho cyane ni bane banyuze muri Miss Rwanda 2022, nabo batabashije kubona amakamba ni bo twifuje kwitsaho.

Duhereye kuri Sebihogo Kazeneza Marie Mercie yinjiye mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda 2022, aho yiyamamarije mu Burengerazuba, aza no kugera mu mwiherero, gusa ntiyabasha kubona ikamba na rimwe.

Nubwo ariko ataribonye uburyo yari ashyigikiwe byatumye akomeza gukurikirwa na benshi binyuze ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi hatandukanye. Uyu mukobwa kandi yari anasanzwe afite ikamba rya Miss Photogenic ndetse n'iry'Igisonga cya Nyampinga wa UTB.

Sebihogo Marie Mercie uri no myiteguro yo kubana akaramata na Nkota, ari mu bakobwa bafite izina rikomeje guhagarara neza na nyuma ya Miss Rwanda 2022 atagiriyemo amahirwe yo kwegukana ikamba

Umuhoza Emma Pascaline uri kuminuza muri Kaminuza mu gihugu cya Poland, ari mu bakobwa bashyushya imyidagaduro kakahava. Kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2022, bikaba byararushijeho kumuzamurira izina.

Mbere gato y'uko ajya gukomereza amasomo hanze, yari amaze gusinyana amasezerano na kompanyi zitandukanye zagendaga zimwifashisha mu bikorwa byo kwamamaza. Ni ibintu byanamukurikiranye n'ubu aho yiga hari izatangiye kumugirira icyizere.

Umuhoza Emma Pascaline uri mu bageze kure muri Miss Rwanda 2022, uri kwiga muri Poland, ari mu bagiriye umugisha muri irushanwa atabashije gukuramo ikamba

Umutesiwase Raudwa ari mu bakobwa bacye bamamaye cyane yaba mu gihe cy'amarushwa ya Miss Rwanda na nyuma yayo, ahanini bitewe n'uburanga bwe ariko na none no kuba ari umusilamukazi witabiye iri rushanwa anitandiye.

Nyuma yo kuva muri aya marushanwa, yakoze mu itangazamakuru ry'imyidagaduro igihe gito, ibintu yafatanyaga n'amasomo yiga muri Kaminuza aya ALU. Uyu mukobwa ari mu bitabazwa mu bikorwa byo kwamamaza kompanyi nto ndetse n'inini.

Umutesiwase Raudwa ari mu bakobwa bakomeje kugarukwaho banyuze muri Miss Rwanda 2022

Isingizwe Mutabazi Sabine ari mu bakobwa bageze kure mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, aho ari muri batanu bavuyemo uwegukanye ikamba na we yahabwaga amahirwe menshi yo kuryegukana ariko ntiyasekerwa n'amahirwe.

Mbere yo kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda yari amaze imyaka myinshi yitegurira kuzegukana, yari asanzwe azwi cyane mu kwandika aho mu 2019 yanashyize hanze igitabo cye cya mbere.

Ari mu bakomeje kwiyambazwa mu bikorwa byo kwamamaza n'abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga biyongera umunsi ku wundi

Kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda atabashije kugira ikamba na rimwe yegukanamo, byazamuye izina cyane rya Sabine.  Kimwe na mugenzi we Umuhoza Pascaline, bari muri ba Nyampinga bakiriwe na Madamu Jeannette Kagame.

Undi wungukiye kuri Miss Rwanda nubwo nta kamba ryakuyemo, ni Umunyamideli kuri ubu wamaze kubihuza n'ubushabitsi Qrista Iradukunda ufite iduka rikomeye ricuruza inkweto zigezweho z'abari n'abategarugori rya Qrista Collection rikorera Downtown L1-34.

Uyu mukobwa ari mu bakomeje kubyaza izina ryabo umusaruro ndetse kwitabira Miss Rwanda byshyize itafari ku byo akora mu buryo buziguye n'ubutaziguye.

Uyu mukobwa yasoreje ayisumbuye muri Uganda, aza gukomeza amasomo mu bijyanye no gukora mu ndege. Ari muri bacye bafite amafoto ahererekanwa mu nguni zitandukanye z'imbuga nkoranyambaga.Qrista Iradukunda nyiri Qrista Collection ari mu banyamideli n'abakobwa banyuze muri Miss Rwanda bamaze kuba ibyamamareAmahirwe y'amarushanwa y'ubwiza asumba kure kwegukana ikamba Mutabazi Sabine na Umuhoza Pascaline nubwo batabashije kwegukana ikamba, kwitabira Miss Rwanda byabahesheje amahirwe akomatanije arimo no guhura na Madamu Jeannette Kagame imbonankubone, ibintu byifuzwa na benshi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132066/sebihogo-sabine-na-pascaline-mu-batarahiriwe-namakamba-ya-miss-rwanda-2022-bagitigisa-imih-132066.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)