Serumogo Ali yavuze impamvu yahisemo Rayon Sports, ubutumwa ku bakunzi b'iyi kipe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Serumogo Ali nyuma yo gusinyira Rayon Sports yavuze ko impamvu yahisemo iyi kipe ari uko ikomeye abona azafasha na we ikamufasha kugera ku nzozi ze mu rugendo rw'umupira w'amaguru.

Ni nyuma y'uko ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2023 uyu mukinnyi yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa Rayon Sports.

Serumogo wakiniraga Kiyovu Sports ariko ikaba yari yaramwirukanye, yavuze ko impamvu yahisemo iyi kipe ari uko ari ikipe ikunzwe n'abanyarwanda benshi, ikaba ikipe nkuru abona izamuzamurira urwego mu mikinire ndetse akaba abona ijyanye n'ubushobozi afite.

Ati 'Impamvu nahisemo Rayon Sports, ni ikipe y'abanyarwanda, ni ikipe ikunzwe n'abanyarwanda benshi ni ikipe kandi nkuru mu Rwanda mu bijyanye no gutwara ibikombe, ni ikipe izakina amarushanwa mpuzamahanga ni ikipe numva izanzamurira urwego mu byo nifuza mu iterambere ryanjye kandi ni n'ikipe numva bijyanye n'ubushobozi bwanjye mbona nzagiriramo ibihe byiza niyo mpamvu nahisemo Rayon Sports.'

Yakomeje abwira abafana b'iyi kipe ko aje kubaha ibyo afite, aje ngo bafatanye bagere ku byo batagezeho mu myaka itambutse nko gutwara igikombe cya shampiyona.

Ati 'Ubutumwa ngenera abafana ba Rayon Sports ni uko nje kubaha ibyo mfite muri njyewe, nje kubakorera akazi ikirushijeho nje ngo dufatanye kugira ngo bagere kubyo batarageraho mu myaka ishize bataratwara igikombe cya shampiyona, nje kugira ngo dufatanye mu marushanwa mpuzamahanga, nje gufatanya nabo kandi tuzakorana neza.'

Serumogo Ali ubu usigaye ari nimero ya mbere mu ikipe y'igihugu Amavubi yari amaze imyaka 4 muri Kiyovu Sports yagezemo avuye muri Sunrise FC yo mu burasirazuba bw'u Rwanda.

Abaye umukinnyi wa kabiri Rayon Sports itangaje yasinyishije nyuma y'umunyezamu Tamale Simon w'umugande ndetse na Mitima Isaac bongereye amazezerano.

Yahisemo Rayon Sports kuko ari ikipe abona azafasha na we ikamufasha



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/serumogo-ali-yavuze-impamvu-yahisemo-rayon-sports-ubutumwa-ku-bakunzi-b-iyi-kipe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)