Nyuma yaho RBA ari yo yerekanaga Shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda ariko nitange amafaranga afatika yanahabwa amakipe, igiye gusimburwa n'indi television mpuzamahanga ndetse izanatanga umurengera.
Hashize imyaka irenga 2 ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru hano mu Rwanda RBA cyerekana umupira w'amaguru hano mu Rwanda cyane Shampiyona y'icyiciro cya mbere ariko ntabwo abantu bishimiye imikorere ya cyo none ubuyobozi bushya bwa FERWAFA bwatangiye ibiganiro na Television ikomeye.
Mbere ya RBA yerekanye Shampiyona muri iyi myaka micye ishize, AZAM niyo yari ifite iri soko ariko kubera akajagari kari muri FERWAFA ihita ifata umwanzuro wo kureka gukomeza kwerekana iyi Shampiyona. YEGOB twaje kumenya ko nyuma yaho amasezerano RBA yari ifitanye na FERWAFA arangiye AZAM niyo ishobora kongera kugaruka.
Ubuyobozi bwa FERWAFA buyobowe na Munyentwari Alphonse buri kuganira na AZAM kugirango iyi kompanyi yongere igaruka mu mupira w'u Rwanda ndetse amakuru avuga ko ibiganiro bisa nkibirimo kurangira ariko igisabwa ni uko ngo FERWAFA yashyiraho ingengabihe ihamye imikino nigakomeze kugenda isubikwa.
Ubwo AZAM yerekanaga imipira y'u Rwanda wabonaga ko bitanga umusaruro ukomeye kuko nibwo abakinnyi benshi bagurwaga berekeza hanze y'u Rwanda cyane ariko nyuma yaho ikuyemo akarenge ibi byahise bigabanuka cyane kuko iyayerekanaga ntabwo ari television mpuzamahanga.
Â