She-Amavubi yaserutse mu myambaro mishya yaguye miswi na Uganda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abagore mu mupira w'amaguru yaserutse mu myambaro mishya yanganyije n'iya Uganda 3-3 mu mukino ubanza w'ijonjora ryo gushaka itike y'imikino Olempike ya 2024.

Uganda yari yahisemo kwakirira u Rwanda mu Rwanda kuri Kigali Pelé Stadium kubera ko iki gihugu nta Stade gifite yemewe na CAF.

Ku munota wa 7 w'umukino, Uganda yabonye amahirwe akomeye aho Nyinagahirwa Shakira yacomekewe umupira agasiga ubwugarizi ariko yashaka kuroba, umunyezamu Mukantaganira Joselyne akawohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

Joselyne yongeye kurokora She-Amavubi ku munota wa 23 akuramo umupira ukomeye wa Nankya Shadia.

Amahirwe ya mbere y'u Rwanda yabonetse ku munota wa 32, ni kufura yatawe na Uzayisenga Lydia ku ikosa ryari rikorewe Alodie, yateye umupira maze umunyezamu Ruth awushyira muri koruneri.

Iyi koruneri yatewe na Umwaliwase maze Mukahirwa Providence ahita afungura amazamu.

Ku munota wa mbere w'inyongera w'igice cya mbere Shakira Nyinagahirwa yishyuriye Uganda ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-1.

Ku munota wa 50 Uganda yabonye penaliti ku ikosa umunyezamu yakoreye kuri Najjemba Fauzia maze yinjizwa neza na Nassuna Hasifah. Biba 2-1.

Ku munota wa 66, Nibagwire Libelle yatsindiye u Rwanda igitego cya kabiri kuri kufura maze biba 2-2.

Umunyezamu w'u Rwanda, Joselyne yagize ikibazo cy'imvune ku munota wa 80 maze asimburwa na Uwamahoro Diane waje no gutsindwa igiyego cya 3 cyatsinzwe na Ikwaput Fazila ku munota wa 84.

Usanase Zawadi yaje kwishyurira u Rwanda ku munota wa 85 maze umukino urangira ari 3-3.

Nyuma y'uyu mukino biteganyijwe ko tariki ya 18 Nyakanga ari bwo hazaba umukino wo kwishyura na wo ukazabera kuri Kigali Pelé Stadium aho u Rwanda rusabwa kunganya biri munsi y'ibitego 2 rugakomeza.

Nibagwire yitegura gutera umupira wavuyemo igitego cya kabiri
Umupira waruhukiye mu izamu
Nibagiwe yishimira igitego cye



Source : http://isimbi.rw/siporo/she-amavubi-yaserutse-mu-myambaro-mishya-yaguye-miswi-na-uganda-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)