Sobanukirwa impamvu Bongo Flava izahora mu gi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni kenshi umuziki wa Tanzania ugereranywa n'indi miziki yo mu mpande z'isi ariko by'umwihariko Diamond Platnumz akunze kwikomanga mu gatuza avuga ko arenze cyane ubwamamare n'abahanzi bo muri Nigeria.

Kuri ubu injyana ziri ku ibere mu muziki w'Afurika ni Afrobeats yo muri Nigeria, Amapiano yo muri South Africa, Rhumba (DRC), Bongo Flava (Tanzania) Highlife yo muri Ghana n'izindi njyana zitarabasha kwicarana ku ntebe imwe na ziriya navuze hejuru.

Muri iyi nkuru turarebera hamwe impamvu Bongo Flava igira abahanzi bafite amazina yamamara muri Afurika byagera ku ruhando mpuzamahanga ikifata mapfubyi nyamara beneyo baziko ari ibikomerezwa. Ntabwo turi bwitse cyane kuri Afrobeats kuko tuzayigarukaho mu nkuru zacu z'ubutaha.

Mu kwandika iyi nkuru ndakoresha imibare n'ibimenyetso kugirango uyisoma wese agire icyo asigarana. Mbese yunguke ubumenyi mu muziki wo muri Afurika. Turifashisha inkuru za bimwe mu bitangazamakuru ndetse n'ababa hafi umuziki wa Bongo Flava barimo aba producers.

Ubwo nakoraga iyi nkuru narebye ku rutonde rw'indirimbo 200 zikunzwe kuri shazam muri iki cyumweru. Mu ndirimbo 100 narebye nta muhanzi wo muri Tanzania uzamo. Muri Nigeria hazaho Rema inshuro ebyiri mu ndirimbo 200, ni Calm down iri kwiganza ku ntonde z'indirimbo zikunzwe (Global Top 200/The most shazamed tracks in the world this week). 

Unyujije amaso kuri Apple Music (Top 100: Global Apple Music), mu ndirimbo 100 Rema mu ndirimbo yakoranye na Selena Gomez iri ku mwanya wa 38. Kuri Itunes ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe ku isi (Global Digital Artist Ranking | 2023-07-09 06:05 EDT) mu ndirimbo 100 nibura harimo abahanzi Rema, Davido, Ayra Star, Burna Boy, Omah Lay, na Ruger. 

Nta muhanzi wo muri Tanzania uza kuri uru rutonde. Kuri Spotify mu ndirimbo 50 (Top Global 50) umuhanzi Rema afatanyije na Selena Gomez indirimbo yabo iza kuri uru rutonde.

Kuri Billboard Hot 100 indirimbo ya Rema na Selena Gomez imaze ibyumweru 43 ariko kuri iyi nshuro iri ku mwanya wa 03. Nta ndirimbo y'umuhanzi wo muri Tanzania iriho. Duhereye aha tukajya ku bihembo bihiga ibindi ndavuga Grammy Award, nta muhanzi wo muri Tanzania wari warungurukaho nyamara abo muri Nigeria bamaze kubigira akarima kabo.

Bongo Flava izira iki?

Mu myaka yabayeho yaba Afrobeats na Bongo Flava birayingayingana ariko injyana imwe yaragwingiye indi ishisha nk'umusore utunzwe n'inyama z'akabenzi (inyama z'ingurube) nizo zibyibushya n'uwari unanutse mbese ari uruzingo arashibuka akavayo.

Ahayinga mu 1990 nibwo Bongo Flava yatangiye kurema isoko rya muzika. Benshi mu bahanzi bo muri Tanzania bafunguye imiryango ku ruhando mpuzamahanga ariko ntabwo kurema isoko ryo hanze y'Afurika biborohera kubera impamvu tugarukaho muri iyi nkuru. Imyaka 33 irihiritse Bongo Flava yumvikana mu matwi y'abakunda umuziki. 

Abanyabigwi bazwiho kugira uruhare mu guteza imbere Bongo Flava barimo Dully Sykses, TID,Professor Jay, Mr Nice, Juma Nature, A.Y, Alikiba, Diamond Platnumz, Harmonize, Rayvanny, Marioo, Zuchu, Nandy, Jay Melody,Vanessa Mdee n'abandi ntarondoye bandikwa mu mateka nk'abagize n'abari kugira uruhare mu guteza imbere Bongo Flava. Aba bahanzi bafatwa nk'abagiye bafungura imiryango ku ruhando mpuzamahanga. Alikiba yegukanye MTV EMA 2016.

Rayvanny yegukanye BET Award. N'abandi bahanzi bagiye bahatana mu bihembo bitandukanye. Diamond Platnumz yatwaye ibihembo byinshi birimo MTVEMA 2015, Soundcity 2015, Afrimma 2017. Ariko rero Diamond Platnumz yahatanye mu bihembo nka BET Awards, MTV MAMA, Afrimma n'ibindi. Ikiyongera kuri ibi ni uko Diamond Platnumz ariwe urebwa cyane kuri YouTube muri Afurika nubwo imibare ye irimo abamureba b'abagurano (fake views).

Ikibazo kiri aha ni ese kuki Bongo Flava ifite abahanzi barenze b'abahanga bakora indirimbo nziza ariko ikaguma mu gikoni ? ntibashe gutitiza isi nk'uko Afrobeats yabigezeho

Igisubizo cy'iki kibazo kiri muri iyi nkuru. Umusomyi arasabwa kudacika intege ngo arambirwe ahubwo niba uri gusoma iyi nkuru shikama irarangira umenye byinshi. Abo nagerageje kuganira nabob amaze imyaka myinshi mu ruganda rw'umuziki wa Tanzania bampaye bimwe mu bisubizo bifatika. 

Bamwe bavuga ko Bongo Flava ibura umwimerere 'Identity'. Umuhanga mu gutunganya indirimbo producer Emmanuel Manecky uzwi nka Manecky yasobanuye ko umuziki wa Tanzania ubura umwimerere n'umwihariko. Ati:'ibyo dukora byose turabyiba ahandi (copy and paste) mu njyana zindi za hano muri Afurika n'ahandi ku isi.

Nukuri ntabwo turi gukoresha amajwi yacu tuvoma muri gakondo zacu'. Basata, urwego rushinzwe uruganda rw'imyidagaduro muri Tanzania rwerekana ko iki gihugu gifite injyana z'umuziki: Bongo Flava yongewe ku rutonde mu 2001, Taarab, Dansi, Ngoma, kwaya na Singeli. 

Producer Manecky yavuze ko ufashe indirimbo 20 zikunzwe muri Tanzania wasanga bitatu bya kane by'izo ndirimbo ari Amapiano, Afrobeast, R&B n'izindi njyana. Yasanze rero mu gihe nta mwihariko wari wabaho muri Tanzania umuziki wabo uzakomeza gusigara ku rugo mu gihe Afrobeats izaba iri kwakirwa I bwami. 

Nyamara Manecky agira inama abahanzi bo muri Tanzania kwimenyereza gukoresha injyana zabo bakazivugurura kugirango bibone mu ihangana na Afrobeats ndetse na Amapiano. Ati:'Ntabwo wahatana n'uwo wigana. Igishoboka ni uguhanga ibyawe ugakoresha amajwi y'iwanyu ukayongeramo icyanga. Urugero dufite injyana zacu nka Singeli twayinoza'.

Ariko rero Lupaso Kidd, manager wa Made Music Entertainment Record Label we yagaragaje ko abahanzi bo muri Tanzania ari abahanga cyane kandi bafite impano zidashidikanywaho.

Kuri we asanga ikibazo ariko badasobanukirwa isoko ry'umuziki mpuzamahanga icyo kurirema bibasaba. Ati:'Dufite abahanzi benshi b'abahanga muri Tanzania ariko abashinzwe inyungu zabo ntibabitaho. Batekereza ko umuziki ari ugukora indirimbo gusa. 

Ntabwo bazi kwinjirira andi mahanga ngo bayacengere. Kubaka umuhanzi (artist branding, promotion strategies, artiste branding and distribution of artiste projects in the international market'. Yongeraho ko inzu zifasha abahanzi zikwiriye gushora amashilingi menshi kugirango abahanzi bo muri Tanzania babashe kwamamara ku isi yose. 

Asoza avuga ko bidakwiriye kurema isoko ryo muri Tanzania no muri Afurika y'I Burasirazuba gusa kuko n'ahandi bishoboka. Undi watanze ibitekerezo kuri iyi ngingo ni Salmin Kasimu Maengo uzwi nka S2kizzy. We rero asanga kuba muri Tanzania badahanga udushya bikoma mu nkokora icuruzwa ry'umuziki wa Bongo Flava. Niyo mpamvu umuziki wabo uhora ahantu hamwe ntukure.

Yabwiye Inyarwanda ati:'Abahanzi, abatunganya indirimbo, abakora video, abashinzwe abahanzi bose bakeneye guhanga udushya ku rwego rushimishije. Uhereye mu ikorwa ry'indirimbo, kuyamamaza ku buryo igihangano kigera ku bafana benshi ariko hano ndavuga abafana bo ku ruhando mpuzamahanga'. 

S2kizzy yakomeje avuga ko bariya bashinzwe abahanzi bakagiye bashakira abahanzi babo ibitaramo mu bihugu bifite imiziki iteye imbere. Ibi bikozwe kuri we asanga byakongera ubunararibonye (experience) ko kwigaragagaza (exposure) noneho bakaba baciye akagozi.

Lupasso Kidd anasanga gukorana indirimbo n'abahanzi bafite amazina nabyo byatanga umusanzu mu kugeza kure umuziki wa Bongo Flava. Yatanze urugero rw'abahanzi bo muri Nigeria nka Rema wakoranye indirimbo na Selena Gomez none iri guca uduhigo ariko akora ibitaramo bizenguruka isi akuzuza inzu nini zagenewe imyidagaduro. 

Kuba abahanzi bo muri Tanzania batera intambwe bagakorana n'abahanzi bafite amazina azwi muri Amerika bizafungura imryango noneho Bongo Flava yamamare.

Abahanzi bavuga iki kuri iki kibazo?


Bongo Flava yakabaye ihatana na Afrobeats ariko yacite intege

Umuhanzi Lulu Diva avuga ko abahanzi bakwiriye gutahiriza umugozi umwe. Hano yashakaga kuvuga ko bakwiriye gusangira amahirwe uzi icyamamare akajya amuhuza n'uwo muri Tanzania. Yanagarutse kukuba habayeho ihuzamubona (connections) ku bahanzi, abatunganya indirimbo, inzu zifasha abahanzi, abateza imbere ibihangano (promoters) byatanga umusaruro. 

Ati:'Bongo Flava ni iyacu twese. Nibareke dufatanye nibwo buryo bwonyine buzadufasha kwisanga i mahanga. Kandi niba umuhanzi agize amahirwe akamenyana n'uw'i mahanga nasangize abandi ayo mahirwe'.

Omari Mwanga wamamaye nka Marioo we asanga guhanga udushya (creativity) n'ubufatanya ari wo muti urambye wageza Bongo Flava ku isoko mpuzamahanga'. Ku rundi ruhande ariko Nandy 'African Princess' we asanga gushora imari mu bahanzi ari cyo gisubizo kirambye. 

Ati: 'Umuziki usaba igishoro, igihe, imbaraga, amafaranga no kwihangana nibwo ugera ku nzozi wifuza wahoze urota'. Akomeza abwira bagenzi be ko badakwiriye kugira ubwoba bwo gushora mu muziki kuko nibwo buryo bwiza bwo kwigarurira abafana bo mu nguni zose z'isi.

Bongo Flava ni uruvangitirane rw'injyana z'i mahanga

Ni injyana yabayeho ahayinga mu 1980 hashyira mu 1990. Ni uruvangitirane rw'injyana zo mu Burengerazuba bw'Afurika. Ariko rero ifatwa nk'injyana y'umuziki wa Tanzania ugezweho. Iyo winjiye neza muri siyansi ya Bongo Flava usanga igizwe na Dancehall yo muri Jamaica, injyana gakondo yo muri Tanzania ariyo Taarab, Hip Hop y'abanyamerika nayo yivangamo. 

Bongo Flava nta mwimerere yibitseho ibintu abahanga mu muziki berekana nk'inzitizi zituma ihora isigara ku rugo mu gihe injya nka Afrobeats, Amapiano na Rhumba ziba ziri kubica bigacika i mahanga. 

Bongo Flava ibariwa mu binyacumi bibiri iharawe n'urubyiruko rwo muri Tanzania. Bongo ni ijambo ryo mu Kiswahili risobanura ubwonko 'Brain' Flava risobanura ikintu kiza. Byose hamwe bikaba byerekana uburyo umuco wa Tanzania ari mwiza kandi wemewe.

Mu nkuru itaba nzabagezaho inzira Afrobeats yanyuzemo kugirango ive I Lagos yimakazwe imbere I Bwami mu bwongereza, muri White House ku masitade Manini, muri O2 Arena London n'ahandi hacurangirwa imiziki. 

Ufite igitekerezo kuri iyi nkuru cyangwa se izindi wifuza ko nazagucukumburira watwandikira ku mbuga nkoranyambaga za Inyarwanda. Mu gihe abahanzi bo muri Nigeria buzuza inzu zitandukanye nini ku isi nko muri France, London, Amerika no guca uduhigo kuri za Spotif niko abahanzi bo muri Tanzania babireba nk'ibitangaza kuko babona batabigeraho.

Hari igihe Diamond yigeze kuvuga ko afite inzozi zo kuzuza O2 Arena y'I London mu Bwongereza. Hari igihe Harmonize na Zuchu bagiye muri Amerika bataha bimyiza imoso kubera kubura abafana. Ni mu gihe Davido yuzuza inzu ijyamo abafana ibihumbi 19 i Houston, Texas agahita ahabwa itariki yo kumwibuka. 

Burna Boy aririmba ku mukino wa nyuma wa European Champions League isi yose imuhanze amaso. Tiwa Savage agatumirwa mu muhango wo kwimika umwami w'ubwongereza. Wizkid we uduhigo ni twinshi kuko ari mu baciriye inzira barumuna na bashiki be mu muziki. Muri make mu gihe ukora umuziki wigana abandi biragoye gufatisha nubwo ayo kurya utayabura.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131655/sobanukirwa-impamvu-bongo-flava-izahora-mu-gikari-afrobeats-ikicara-ku-ntebe-yubwami-131655.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)