Super Cup:Hashyizwe hanze ibiciro byo kuzareba umukino wari umaze imyaka 11 utegerejwe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangije ibiciro by'umukino wa Super Coupe uzahuza APR FC na Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium.

Ku itariki 12 Kanama 2023 nibwo umwaka w'imikino mu Rwanda wa 2023-2024 uzatangira hakinwa umukino w'Igikombe kiruta ikindi mu Rwanda (Super Cup), hagati ya Rayon Sports yatwaye Igikombe cy'Amahoro na APR FC yatwaye Igikombe cya shampiyona.

FERWAFA ifite mu nshingano gutegura uyu mukino yatangaje ibucybyo kuzareba uyu mukino ugiye guhuza aba bakeba ba ruhago Nyarwanda, bose bakinisha abakinnyi baturutse imihanda yose nyuma y'uko, APR FC yagarutse kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga nyuma y'imyaka 11.

Tike y'amake yo kwinjira muri Kigali Pele Stadium ni amafaranga 3000 by'amanyarwanda ukicara ahadatwikiriye. Ibihumbi 10000 ukicara ahatwikiriye ( regular)ndetse n'ibihumbi makumyabiri mu myanya y'icyubahiro (VIP).

Gusa ibi biciro ni ku waguze itike mbere, kuko ku munsi w'umukino itike izaba 5000 Frw, 15000 frwy na 30000 Frw.Kugura itike ni *939*3*1#.

Gahunda igaragaza uko gahunda iteye y'umukino wa Super Cup
APR FC na Rayon Sports zaherukaga guhurira ku mukino w'Igikombe cy'Amahoro



Source : https://yegob.rw/super-cuphashyizwe-hanze-ibiciro-byo-kuzareba-umukino-wari-umaze-imyaka-11-utegerejwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)