Taylor Swift yaciye agahigo gafitwe n'abarimo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Taylor Swift umwe mu bahanzikazi bahetse injyana ya Pop ku rwego mpuzamahanga, yongeye kwandika amateka mashya aho yabaye umugore wa kabiri ufite alubumu nyinshi zaje ku mwanya wa mbere ku rutonde rwerekana imizingo y'indirimbo ikunze ku isi yose. Uru ni urutonde rwa Billboard Hot 200.

Alubumu nshya ya Taylor Swift yise 'Speak Now II (Taylor's Version) yasohotse mu ntangiriro z'uku kwezi. Iyi alubumu imaze iminsi ibarika ku ntoki yaciye agahigo iba iya mbere kuri Billboard Hot 200, ihita inaba alubumu ya 12 y'uyu muhanzikazi igiye ku mwanya wa mbere.

Alubumu nshya ya Taylor Swift yaje ku mwanya wa mbere kuri Billboard Hot 200, iba iya 12 ye ije kuri uyu mwanya

Taylor Swift ubaye umuhanzikazi wa kabiri ku isi uciye aka gahigo, ubusanzwe kari gafitwe na Barbra Streisand wari usanzwe afite alubumu 11 zimaze kuza ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde rwifuzwa kujyaho naburi muhanzi.

Aka gahigo kandi Taylor Swift agahuje n'umuraperi kabuhariwe Jay Z wabaye umuraperi wa mbere ufite alubumu zigera kuri 14 zabaye iza mbere kuri Billboard Hot 200. Itsinda rya The Beatles naryo niryo rimaze kugira imizingo myinshi igera kuri 19 mu gihe umuraperi Drake afite imizingo 12 yabaye iya mbere kuri Billboard Hot 200.

Aka gahigo Taylor Swift yaciye gasanzwe gafitwe n'ibyamamare birimo Jay Z

Taylor Swift acuye aka gahigo nyuma yaho mu Kwakira yabaye umuhanzi wa mbere wigeze gufata icyarimwe imyanya 10 yose ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe muri Amerika, nyuma yaho yaramaze kumurika alubumu ye yise 'Midnights'.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132137/taylor-swift-yaciye-agahigo-gafitwe-nabarimo-jay-z-132137.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)