Taylor Swift yajyanywe mu nkiko kubera umwand... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abashinzwe isuku muri New York, bari mu manza na Taylor Swift, nyuma yo kumuca amande y'umwanda inshuro zirenga 30. Taylor Swift ubu afatwa nk'umwe mu bantu batagira isuku, n'ishami rishinzwe isuku rya New York nyuma yo kumuhana inshuro 32 bakanamuca amadorari 3, 010.

Uyu muhanzikazi yaguze inzu ya miliyoni 18 z'amadorali mu mujyi wa New York,  ayiguriye Dominique Strauss-Kahn.

Hagati ya Mutarama 2018 na Mutarama 2023, abagenzuzi bamuciye amafaranga kenshi kubera kunanirwa gusukura imbere y'inyubako ye, guta imyanda aho abonye hose, no kugira imbuga yanduye.

Bivugwa ko Swift arimo gukusanya amafaranga menshi mu bitaramo arimo gukora, ariko ngo yahisemo kurwanya aya mande, no kujyana ishami rishinzwe isuku mu rukiko kugira ngo ruce impaka kuri ibi bihano.

Taylor Swift umaze iminsi mu bitaramo arashinjwa kutishyura amande y'umwanda urangwa mu rugo rwe i New York

Raporo ikomeza igira iti: 'Mu myaka yashize, urujya n'uruza rwa grime rwarimo ibirundo by'ibinyamakuru, amacupa n'amakarito; ibitambaro n'ibipfunyika;

Umugabo ukunze guherekeza imbwa mu muhanda umwe na Taylor Swift, avugana n'itangazamakuru ati: 'Ntabwo yitaye ku gutagaguza imyanda. Ndatekereza ko arajwe  ishinga n'ibitaramo bye birimo kumwinjiriza umurengera.'

Abashinzwe isuku muri New York bakaba bajyanye Taylor Swift mu nkiko basaba ko yakwishyura amafaranga y'umwanda amaze gucibwa inshuro 32 akanga kuyishyura. 

Babwiye urukiko ko ibi babifata nk'agasuzuguro no kutubahiriza amategeko kuko ngo ntiyabuze amafaranga yishyura ahubwo yahisemo gusuzugura impapuro z'amande yohererejwe.

Abashinzwe isuku i New York bamaze kujyana Taylor Swift mu rukiko

Nkuko byari byitezwe, abafana ba Taylor Swift bafashe iya mbere kugira ngo bavuganire  uyu muhanzikazi, aho bavuga ko imyanda atari we wayitaye kuko atanywa itabi. Bavuga ko bishoboka ko ari abafana be bamutegereje bakahanywera itabi cyangwa se abandi bantu baturanye.

David Aldea wahoze ari nyir'inzu ya Swift yatangarijr TMZ ko yatunguwe n'aya makuru kubera ko yari umukode mwiza. Yagize ati :''Yari umuntu mwiza woroshye gushyikirana nawe, sinumva uburyo yananiwe kumvikana n'abashinzwe isuku''.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131396/taylor-swift-yajyanywe-mu-nkiko-kubera-umwanda-131396.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)