Televiziyo mpuzamahanga igiye kwerekana shampiyona y'u Rwanda nyuma y'igihe kinini abanyarwanda bakumbuye ishusho ryizaÂ
Televiziyo mpuzamahanga yamaze kwemera ibiganiro byo kongera kwerekana shampiyona y'u Rwanda nyuma y'igihe kinini abanyarwanda bakumbuye kurera umupira ugaragara neza.
Ku munsi wo kuwa mbere nibwo ubuyobozi bwa FERWAFA bwagiranye ibiganiro n'abahagarariye amakipe y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda kugirango haganirwe ku League igomba gutangira muri uyu mwaka ndetse ni uko igomba gukorwa.
Iyi nama kandi yanemerejwemo ko ikipe igomba gutwara igikombe cya Shampiyona igomba kuzahabwa Milliyoni zirenga 100 z'amanyarwanda ndetse ikipe ya kabiri ihabwe Milliyoni 50 iya gatatu ihabwe Milliyoni 30. Muri iyi nama yari iyobowe na Munyentwari Alphonse abanyamuryango bamenyeshejwe ko Azam TV ishobora kwerekana shampiyona y'u Rwanda.
Amakuru twamenye ni uko iyi televiziyo irimo gutanga Milliyoni 900 z'amanyarwanda ariko mu myaka 4 gusa FERWAFA yo irimo gushaka nibura Milliyari 1 y'amanyarwanda mu gihe cy'imyaka 3 amahirwe menshi ni uko Azam TV aya mafaranga igomba kuyatanga nyuma yo kubona noneho Shampiyona isa nkaho igiye kujya ku murongo.
Azam TV yigeze kujya yerekana Shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda ariko kubera ibibazo byakundaga kuba muri Shampiyona harimo nko kugenda hasubikwa imikino imwe n'imwe ndetse no kunanizwa byahato na hato ihite ikuramo akarenge gusa ubwo Shampiyona igiye gukinwa nka League bishobora gukemuka.
Shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda izatangira tariki 18 Kanama 2023, Amakipe menshi ageze kure yiyubaka umwaka utaha Shampiyona izaba iryoshye kandi ikomeye.
Â
Â