Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, ni bwo habaye ikiganiro n'Itangazamakuru cyari kiyobowe na Umulisa Joselyne watangije umushinga wa Tennis Rwanda Children's Foundation, kikaba cyabereye mu cyumba cy'Inama cya Marriott Hotel mu Mujyi wa Kigali.
Umulisa yatangiye asobanura imigabo n'imigambi y'uyu muryango n'icyo ugamije ku banyarwanda. Ati: "Intego nyamukuru y'iki kiganiro kwari ukumurikira Abanyarwanda ibijyanye n'uyu Muryango by'umwihariko Itangazamakuru kuko ari ryo ridufasha kugeza ijwi ryacu kure.Â
Tennis Rwanda Children's Foundation ni umuryango udaharanira inyungu, ukaba warashinzwe mu rwego rwo kumenyekanisha umukino wa Tennis mu Rwanda by'umwihariko mu bakiri bato".
"Imwe mu ntego yacu nyamukuru, harimo gufasha abakinnyi bakiri bato bagera kuri 50 byibuze mu gihe cy'Imyaka iri hagati y'ibiri n'itatu bakaba batangiye guhatana ku rwego mpuzamahanga, babikesha uyu muryango wacu (Tennis Rwanda Children's Foundation)".
Agaruka ku mbogamizi bafite yagize ati: "Imbogamizi ya mbere harimo ubuke bw'ibibuga abana bitorezaho, kuko usanga ibyinshi ari iby'amakipe bityo abana kubyisanzuraho bikagorana".
"Nk'Umuryango ntabwo turabasha kugira ibibuga twigengaho byadufasha gushyira mu ngiro mu buryo bwihuse ibyo twiyemeje, ariko tuzakomeza gukora ubuvugizi aho bishoboka, no gukora ibishoboka byose byafasha abana gukina Tennis kandi bakaryoherwa n'ibyiza biyibamo".
Abana bagana uyu Muryango {Foundation) Tennis Rwanda Children's Foundation, baba bari hagati y'imyaka 10 na 13, ku rugero rya 70% baba ari abakobwa mu gihe 30% ari abahungu.
Impamvu uyu mubare utangana, Umulisa avuga ko yagenzuye ibijyanye n'uyu mukino imbere mu gihugu, agasanga harimo intera itari ntoya hagati y'ibi byiciro byombi, bityo yiyemeza guteza imbere iki cyiciro, by'umwihariko nk'imwe mu ntego nyamukuru ya Guverinoma y'u Rwanda, yo gufasha umwana w'Umukobwa kwisanga muri buri cyiciro cy'ubuzima bw'Igihugu.
Nyuma yo gutangiza uyu muryango mu Mujyi wa Kigali mu mwaka ushize w'i 2022, muri uyu mwaka, ibikorwa bya Tennis Rwanda Children's Foundation bizibanda mu Ntara y'Uburasirazuba b'umwihariko mu Turere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe mu Nkambi y'Impunzi ya Mahama ku ikubitiro, nyuma byerekeze mu Ntara y'Amajyaruguru, Uburengerezuba n'Amajyepho.
Kuri ubu, umuryango Tennis Rwanda Children's Foundation umaze hafi umwaka n'igice utangiye ibikorwa byawo mu Rwanda, ukaba ufite abana bakabakaba 100 ukorana nawo mu kubafasha kuzamura impano zabo muri Tennis.
Umulisa Joselyne ni muntu ki muri Tennis?
Umulisa ni Umunyarwadakazi umaze hafi imyaka 20 akina uyu mukino imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Yatangiye gukina uyu mukino ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye mu mwaka w'i 2003.Â
Mbere yo gutangira umwuga wo gutoza, Umulisa yabaye umukinnyi wa Tennis wabigize umwuga by'umwihariko ukina ku giti cye gusa akanyuzamo akanakina na bagenzi be.
Yakiniye ikipe y'Igihugu mu marushanwa atandukanye y'imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Ni umwe mu bakinnyi babaye nimero ya mbere mu Rwanda mu gihe kitari gito.
Atangira uyu Muryango, Umulisa avuga ko yahereye ku bana 8 gusa b'abakobwa, ariko kuri ubu nyuma y'amezi 18 amaze kugira abana bakina Tennis babarirwa mu 100, akaba abifata nk'ikintu cyo kwishimira.
Umuryango Tennis Rwanda Children's Foundation watangiriye ku bibuga bya Tennis kuri Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali, ibikorwa bikomereza ku bibuga bya Cercle Sportif de Kigali, Nyarutarama Tennis Club, kuri ubu ukaba unakorera muri Vision City Club i Gacuriro.