Tennis: U Rwanda rwageze ku mikino ya nyuma y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane, nibwo irushanwa ry'ibihugu muri Tennis rya Davis Cup ryakomezaga, hakinwa umunsi wa kabiri muri rusange aho amakipe 8 yitabiriye iri rushanwa yangeye kwigaragaza. 

Mu Itsinda B, u Rwanda ruherereyemo, rwatsindiye kugera ku mikino ya nyuma, muri ½, nyuma yo gutsinda Angola imikino ibiri ibanza nk'uko rwabisabwaga.

Mu mukino wa mbere wabereye ku bibuga bya IPRC Kigali, Hakizumwami Junior, yatsinze Zidario Quitomina 7-5 6-1 naho mu mukino wa kabiri, Habiyambere Ernest atsinda Chris Lukanu Andre 7-6⁴ 4-6 6-3.

Hakizumwami Junior ni umwe mu bakinnyi b'abanyarwanda bakomeje kwigaragaza

Ibi byatumye u Rwanda rwizera kuzamuka ruri mu myanya ibiri ya mbere mu Itsinda B hatitawe ku biva mu mukino wa gatatu waruhuje na Angola.

Niyigena Etienne na Muhire Joshua ni bo bitabajwe n'Umutoza Habiyambere Dieudonné kuri uyu mukino wa gatatu batsindwa 7-6 6-3 na Chris Lukanu na Fernando Andre.

Ikipe y'Igihugu izasoza imikino yo mu Itsinda B ihura na Nigeria ku wa Gatanu. Nigeria na yo yashimangiye kurenga itsinda nyuma yo gutsinda Mozambique biyoroheye imikino itatu 3-0.

Ku wa Gatandatu, ubwo hazaba hasozwa iyi mikino, ikipe ya mbere mu Itsinda B izahura n'iya kabiri mu Itsinda A naho iya kabiri mu Itsinda B ihure n'iya mbere mu Itsinda A.

Amakipe azatsinda ni yo azazamuka mu Itsinda rya Gatatu rya Davis Cup ku Mugabane wa Afurika mu mwaka utaha.

Amakipe abiri ya nyuma [azava hagati y'ayabaye aya gatatu n'aya kane mu matsinda], azamanuka mu Itsinda rya Gatanu.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132466/tennis-u-rwanda-rwageze-ku-mikino-ya-nyuma-ya-davis-cup-2023-132466.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)