TRCF yahawe ibikoresho bya miliyoni 50 bizafasha mu kuzamura impano muri Tennis #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tennis Rwana Children's Foundation yatangiye ubufatanye na International Tennis Club of Canada mu rwego rwo kuzamura impano z'abana bakina umukino wa Tennis mu Rwanda.

Mu bufatanye bagiranye harimo kongera umubare y'ibikorwa remezo no kubaha ibikoresho aho ku ikibitiro batanze ibifite agaciro ka miliyoni 50 z'amafaranga y'u Rwanda.

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga, umuyobozi wungirije wa International Tennis Club, Phil Cox yavuze ko ikintu cyabakuruye bakumva ko mu Rwanda bashyiramo ibikorwa byabo bakaza gukorana na Tennis Rwanda Children's Foundation, umutekano uza imbere.

Ati "Impamvu zatumye duhitamo gukorera mu Rwanda ni nyinshi. Ni igihugu cyihariye cyane cyane ku mateka yacyo, ni igihugu gufite umutekano. Tureba ahantu kandi hagaragara itandukaniro mu mikoranire yacu na bo.'

'Binyuze muri uyu mukino hari abakeneye imbaraga zacu, tukareba imbaraga bafite, ikinyabupfura, ubumuntu, kubaha n'abazi guhangana n'ibibazo bahura na byo mu iterambere. Icyo ni cyo gihugu turimo ubu.'

Phil Cox yakomeje kandi avuga ko uretse imipira, rackets n'imashini bazanye bifite agaciro ka miliyoni 50 FRW, mu gihe bazabona ibigo by'ubwubatsi byiteguye gukorana nabo bazahita batangira kubaka n'ibibuga.

Iki kibazo cy'ibibuga ni kimwe mu byo umuyobozi wa TRCF, Umulisa Joseline yagarutseho ko byababereye imbogamizi.

Ati "imbogamizi ni nyinshi, imbogamizi ya mbere ni ikibazo cy'ibikorwa remezo, ibibuga ni bike cyane. Ikindi Umubare muke w'abakinnyi ba Tennis ni ikibazo kivamo kubura n'abatoza. Turi guhangana no gukora abakinnyi benshi bizadufasha no kubona abatoza mu gihe kiri imbere. Urebye ubufatanye turi kugirana bizakemuka.'

Tennis Rwanda Children's Foundation yafunguye andi mashami y'abana biga gukina Tennis aherereye mu Karere Kirehe mu Nkambi ya Mahama, mu ka Bugesera ndetse na Kicukiro.

TRCF yakira abana bari hagati y'imyaka 7-10, kugeza ubu ifite abana barenga 500 ni mu gihe mu mpera za 2022 ubwo yatangiraga gukorana na International Tennis Club of Canada yari ifite 67.

Umulisa Joseline yavuze ko ubu bufatanye buzabafasha gukemura zimwe mu mbogamizi bahuraga nazo
Phil Cox yavuze ko bahisemo kuza mu Rwanda kubera umutekano
Hari n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye ba TRCF



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/trcf-yahawe-ibikoresho-bya-miliyoni-50-bizafasha-mu-kuzamura-impano-muri-tennis

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)