Twarabeshywe ngo Niyigena Clement yarakize none APR FC yatangiye kwinginga umukinnyi byavugwaga ko izasezerera ugomba kumusimbura - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Twarabeshywe ngo Niyigena Clement yarakize none APR FC yatangiye kwinginga umukinnyi byavugwaga ko izasezerera ugomba kumusimbura

Twarabeshywe ngo Niyigena Clement yarakize none ikipe ya APR FC yatangiye kwinginga bikomeye umukinnyi waruri ku mubare wabagomba gusezererwa kugirango yongere amasezerano.

Mu minsi ishize nibwo ikipe ya APR FC yakoranye inama n'abakinnyi ibamenyesha ingamba iyi kipe ifite uyu mwaka ndetse n'igihe akazi kari butangire ariko iyi nama hari amakuru yavuyemo avuga ko hari abakinnyi bagomba gutandukana nayo.

Havuzwe abakinnyi benshi barimo Ir'Ishad Nsengiyumva, Mugunga Yves, Ishimwe Anicet, Rwabuhihi Aime Plaside, Ndayishimiye Diedonne Nzotanga, Uwiduhaye, Itangishaka Blaize, Nkundimana Fabio, Keddy, Manishimwe Djabel, Bonheur ariko bisa nkaho byari ibihuhu cyangwa APR FC ikaba yari yaribeshye kuko bamwe yatangiye kubongerera amasezerano.

Ku ikubitiro APR FC ku munsi wejo hashize nibwo yatangaje ko yongereye amasezerano y'imyaka 2 uwitwa Ir'Ishad Parfait ndetse binavugwa ko Ishimwe Anicet nawe azaguma muri iyi kipe igitangaje ni amakuru twamenye yuko Rwabuhihi Aime Plaside yatangiye gutakambirwa kugirango yongera amasezerano bitewe ni uko Niyigena Clement bari bizeye ko ameze neza bikomeje kwanga.

Niyigena Clement twasoje Shampiyona umwaka ushize arwaye bikomeye ndetse ubuyobozi bwanga kugira icyo butangaza kundwara ye ahubwo baza kwemeza ko ameze neza Shampiyona yararangiye ariko amakuru ahari kugeza ubu ntabwo arimo gukora imyitozo kuko aracyarimo kwivuza indwara afite yanze gukira.

APR FC kuwa mbere w'iki cyumweru yatangiye imyitozo bakorera mu kibuga nyuma yo kumara iminsi igera kuri 3 barimo kongera imbaraga ariko baterura ibyuma. Biteganyijwe ko shampiyona izatangira tariki 18 Kanama 2023 nyuma y'umukino wa Super Cup uzaba tariki 12 Kanama 2023.

 



Source : https://yegob.rw/twarabeshywe-ngo-niyigena-clement-yarakize-none-apr-fc-yatangiye-kwinginga-umukinnyi-byavugwaga-ko-izasezerera-ugomba-kumusimbura/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)