U Burundi bwanyomoje kwitambika igitaramo cya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023 kuri sitade ya Gitega, cyakurikiwe n'amakuru avuga ko inzego z'umutekano mu Burundi zafunze igitaramo Bruce Melodie atarasoza kuririmba nk'uko yari yabiteganyije.

Ubuyobozi bw'Intara ya Gitega bwanditse kuri konti ya Twitter kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023, buvuga ko Bruce Melodie yamaze isaha irenga ataramira abakunzi be bitabiriye igitaramo cyashyize akadomo ku irushanwa rya Primusic.

Yavuze ko iki gitaramo cyabereye kuri Stade ya Ingoma, kandi ko Bruce Melodie yanakomereje kuri Mystic Bar aho yataramiye abakunzi be 'baryoherwa nawe'.

Intara ya Ngozi ivuga ko ibyavuzwe ko inzego z'umutekano zitambitse igitaramo cya Bruce Melodie 'atari byo na gato' kuko yari we muririmbyi mukuru.

Bakomeza bati 'Yari yatumiwe kunezereza abarundi muri icyo giteramo. Iyo umuririmbyi nk'uwo ahejeje (arangije) kuririmba, nta wundi asubira (wongera) kuririmba.'

Umunyamakuru Luckman Nzeyimana wari muri iki gitaramo, yavuze ko Police y'u Burundi itigeze izimya ibyuma Bruce Melodie yaririmbiragaho.

Yavuze ko "Police yaje kuzimya Bruce amaze kuririmba indirimbo ze zose kuko yararangije kuririmba Fou De Toi kandi niyo yari iya nyuma yagombaga kuririmba, yasezeye abafana be ndetse amanuka kuri stage."

Akomeza ati 'Police yaje kuri stage kubuza DJ Gucuranga kuko amasaha babahaye yari yageze.'

'Abantu bataza kubyitiranya, Police y'u Burundi ntabwo yaje kuzimya Concert ya Bruce itararangira baje kubuza DJ Gukomeza gucuranga kandi bwari bwije.' Â 

Bruce Melodie nawe yahamije ko yakiriwe neza cyane mu Burundi. Yanditse kuri Twitter ati " (...) Nahawe umwanya uhagije wo kuririmba kandi ntawigeze yivanga mu kazi kanjye. Mwarakoze Burundi".

Iki gitaramo cyashyize akadomo ku irushanwa rya Primusic cyanaririmbyemo Sat-B wasabwe cyane n'abafana, umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ndereyimana Francis Destin waje no kwegukana Primusic, Kirikou wagendanye n'ibi bitaramo, Double Jay uri mu bakomeye muri iki gihugu n'abandi.

 Â 

 

Intara ya Gonzi yatangaje ko Bruce Melodie atigeze abangamirwa mu gitaramo 

Umuhanzi Kirikou Akilli yaririmbye mu bitaramo byinshi by'iri rushanwa 

Umuraperi Double Jay yongeye kwishimirwa mu buryo bukomeye

Umuhanzi Francis Design ni we wegukanye irushanwa rya Primusic ahigitse bagenzi be bari bahatanye

Ku wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023, Bruce Melodie yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru 

Bruce Melodie ari kumwe n'umujyanama we Coach Gael 

Sat-B yaririmbye muri ibi bitaramo nyuma y'uko abafana bamusabye kenshi

Umuhanzi Vichou Love yahawe umwanya aririmba mu gusoza iki gitaramo Â 

Ku rubyiniro, Bruce Melodie yitwaje ababyinnyi bamufashije gususurutsa abakunzi b'umuziki we mu Burundi


Bruce Melodie yaririmbye indirimbo ze nyinshi zirimo 'Fou de toi'




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132611/u-burundi-bwanyomoje-kwitambika-igitaramo-cya-bruce-melodie-132611.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)