U Rwanda rwatangiye neza igikombe cy'Afurika nubwo rwatakaje umukinnyi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'abagore mu mukino wa Basketball, yatangiye neza itsinda igihugu cya Côte d'Ivoire ku munsi wa mbere, amanota 64 kuri 35 mu mukino Manizabayo Laurence yagiriyemo imvune ikomeye.

Ni imikino yatangiye kuri uyu wa gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, muri BK ARENA aho biteganyijwe ko izasoza tariki ya 5 Kanama 2023.

Ikipe ya Côte d'Ivoire niyo yatangiye itsinda amanota ya mbere kuri Amani Mabelle Hanna, mbere yuko Crooms Robertson atsinda amanota 3 maze abakobwa b'u Rwanda batangira kwinjira neza mu mukino.

U Rwanda rwari imbere y'abafana batari bacye wabonaga ko barimo kubonana neza, nibura mu mu minota 5 y'agace ka mbere.

Mu bakinnyi 5 umutoza Dr Sarr yari yabanje mu kibuga, nibura harimo 2 bongewe mu ikipe y'igihugu kugira ngo bongere imbaraga, aribo Destinney Promise Pholoxy na Janai Crooms Robertson

Agace ka mbere kegukanywe n'ikipe y'u Rwanda ku manota 14 mu gihe ikipe ya Côte d'Ivoire yo yari imaze gutsinda amanota 7 gusa.

Muri aka gace, umukinnyi w'u Rwanda Uwizeye ni we wari umaze gutsinda amanota menshi, kuko yari amaze gutsinda amanota 5 wenyine.

Ni umukino mu by'ukuri wari ushingiye ku kwigana ku makipe yombi, kuko wabonaga kwinjiza amanota ku mpande zombi biri hasi

U Rwanda rwakomeje kuyobora umukino no mu gace ka kabiri ndetse ikipe ya Côte d'Ivoire wabonaga ko yagowe cyane, kugeza aho yamaze iminota 5 yose itarinjiza inota.

U Rwanda rwaje kwegukana agace ka kabiri ku manota 28 kuri 21 ya Côte d'Ivoire, bajya kuruhuka harimo ikinyuranyo cy'amanota 7.

Mu gace ka gatatu u Rwanda rwagatangiye neza ndetse ubona ko barusha cyane ikipe ya Côte d'Ivoire, kuko muri aka gace iyi kipe yatsinzemo amanota 8 gusa mu gihe u Rwanda rwo rwatsinze 24.

Agace ka gatatu u Rwanda rwakegukanye ku manota 52 kuri 29 ya Côte d'Ivoire.

Mu gace ka kane ari nako ka nyuma, u Rwanda rwakomeje kwitwara neza, maze nako bakegukana ku manota 12 kuri 6 ya Côte d'Ivoire, aribyo byangana n'igiteranyo cy'amanota 64 kuri 35.

Umukinnyi w'u Rwanda Destinney Promise Pholoxy, ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino kuko yagize 18 akurikirwa na mugenzi we Robertson we watsinze amanota 11.

Mu ikipe y'u Rwanda, umukinnyi Hope ni we wakinnye iminota myinshi, kuko yakinnye 32 n'amasegonda 14.

Mu masegonda ya nyuma y'umukino, u Rwanda rwatakaje umukinnyi Manizabayo Laurence wagize imvune ndetse ushobora no kutazongera kugaragara muri iri rushanwa.

U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku cyumweru tariki ya 30 rukina n'ikipe y'igihugu ya Angola.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa gatanu, ikipe ya Nigeria yatsinze iya DR Congo amanota 69 kuri 35.

Ikipe y'igihugu ya Uganda na yo ntiyatangiye neza kuko yatsinzwe na Mali amanota 80 kuri 66.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwatangiye-neza-igikombe-cy-afurika-nubwo-rwatakaje-umukinnyi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)