U Rwanda rwatsindiwe mu maso ya Perezida Kagame ariko rubona itike ya 1/4 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu mukino wa Basketball mu bagore, yaraye itsinzwe na Angola amanota 74 - 68 mu mukino wasabye iminota y'inyongera wanarebwe na Perezida Kagame ariko ibona itike ya 1/4 cya "Women's AFROBASKET Rwanda2023".

Wari umukino wa 2 ndetse n'uwanyuma mu itsinda rya mbere (Group A), aho u Rwanda nubwo rwatsinzwe ariko rwasoje ku mwanya wa mbere n'amanota 3 runganya na Ivory Coast na Angola, ariko u Rwanda rukaba ruzigamye amanota menshi kurusha ayo makipe yandi.

U Rwanda rwari rubizi neza ko kwegukana uyu mukino cyangwa gutsindwa ku kinyuranyo gito, biza guhita bibahesha itike ya 1/4 bidasubirwaho.

Nta mpinduka umutoza Cheikh Sarr yari yakoze ugereranyije n'ikipe aheruka gukoresha ndetse batangiye umukino neza cyane.

U Rwandan nirwo rwegukanye agace ka mbere n'amanota 16 ku 8 ya Angola. Muri aka gace umukinnyi Destiney Promise ni we wari uri imbere mu manota.

Mu gace ka kabiri u Rwanda rwari hejuru cyane, abakobwa b'umutoza Sarr batsinzemo amanota menshi kuko batsinze 22 mu gihe Angola yo yari imaze gutsinda 14 gusa.

Muri aka gace umukinnyi Kantore Sandra yatsinzemo amanota 3 inshuro ebyiri zikurikiranya, bituma u Rwanda rwongera kugira ikizere cyo gukomeza kuyobora umukino.

Agace ka gatatu katangiranye imbaraga cyane ku ikipe ya Angola, wabonaga ko ishaka kugabanya ikinyuranyo yari yashyizwemo n'u Rwanda.

U Rwanda rwakinnye nabi aka gace kuko ikinyuranyo cy'amanota 16 rwari rwashyizweho, yose Angola yayakuyemo ndetse inarucaho, kuko aka gace karangiye u Rwanda rutsinze amanota 4 gusa mu gihe Angola yo yari imaze gutsinda amanota 22.

Agace ka kane ari nako ka nyuma, kasabaga imbaraga nyinshi umutoza w'u Rwanda n'abakobwa be kugira ngo bigobotore Angola wabonaga ko yamaze kuvumbura amayeri yabo.

Nadir Manuel wa Angola ni we wari wazonze cyane u Rwanda, kuko muri aka gace yari amaze kugwiza amanota 13 wenyine.

Umukino waje gukomera cyane ubwo kandi u Rwanda rwongerega kujya imbere ya Angola ho amanota 3, ku kazi gakomeye kakozwe na Ineza Sifa wari wongeye guhagurutsa BK ARENA, nyuma yo gutsinda amanota 4.

Aka gace karanzwe n'ishyaka ryinshi ku mpande zombie, kuko yaba u Rwanda ndetse na Angola, nta kinyuranyo cy'amanota menshi yararimo.

Iminota yagenwe y'umukino yarangiye n'ubundi amakipe yombi anganya amanota 64 kuri 64 maze hongerwaho iminota 5.

Muri iyi minota itahiriye u Rwanda, Angola yatsinzemo amanota 10 mu gihe u Rwanda rwo rwatsinzemo 4 gusa. Umukino waje kurangira wegukanywe n'ikipe ya Angola ku manota 74 kuri 68.

U Rwanda rwakinnye nabi uduce 2 twa nyuma kuko muri rusange rwatsinzemo amanota 30 mu gihe Angola yo yatsinzemo 42 ubariyemo n'iminota 5 y'inyongera.

Nubwo ariko u Rwanda rwatsinzwe, rwahise Rubona itike yo gukina imikino ya 1/4.

Ni umukino warebwe na Perezida Kagame



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwatsindiwe-mu-maso-ya-perezida-kagame-ariko-rubona-itike-ya-1-4-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)