Ubuhehesi bwendaga kubasenyera: Ibyo utamenye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatatu w'iki cyumweru nibwo byamenyekanye ko rurangiranwa muri sinema no mu gutera urwenya Kevin Darnell Hart ari mu Rwanda hamwe n'umuryango we. Uyu mugabo yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023.

Byatangajwe ko icyazanye Kevin Hart n'umuryango we ari gutembera u Rwanda, no gusura ingagi mu Birunga. Uyu munyarwenya w'icyamamare ku rwego mpuzamahanga waherekejwe n'umugore we w'umunyamideli ,Eniko Hart bamaze imyaka 8 barushinze bari muri couples z'ibyamamare zikunze kugarukwaho cyane.

Uretse kuba bombi bafite amazina akomeye mu myidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za  Amerika bikaba aribyo bituma akenshi bakunda kugarukwaho, banakunze kuvugwa cyane bitewe n'ubuzima bwabo busanzwe babayemo.

Byumwihariko urugo rwabo rwigeze kuba igitaramo ubwo byamenyekanaga ko Kevin Hart yaciye inyuma Eniko Hart.

Urugo rwa Kevin Hart na Eniko Hart rwari rugiye gusenyerwa n'ubuhehesi bw'uyu munyarwenya

Urugo rwabo kandi rwanashyizwe ku rutonde rw'ibyamamare byari bigiye gusenyerwa n'ubuhehesi hakabura gato. Kevin Hart yenze gusigwa n'umugore we Eniko Hart nyuma y'uko  amashusho amuca inyuma  n'inkumi akwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga mu 2017. 

Ni amashusho yerekanaga uyu munyarwenya ari kwishimishanya n'inkumi mu cyumba cya hoteli n'andi yamwerekanye bari gusomanira mu modoka. Ibi byatumye Kevin Hart ahita ashyira andi mashusho kuri Instagram asaba imbabazi umugore we n'umuryango we avuga ko ibyo yakoze ari amakosa byumwihariko yasabye imbabazi umugore we dore ko ibi byabaye ubwo yari atwite umwana wabo wa mbere.

Iki gihe muri 2017 Kevin Hart yakoze ibishoboka ngo yiyunge n'umugore we ndetse yanishyuye umuraperi J. Cole akora indirimbo yitwa 'Kevin's Heart' imusabira imbabazi ku mugore we yaciye inyuma Isi yose ikabimenya ndetse itangazamakuru rikibasira umuryango wabo.

Eniko Hart yasabye umugabo we gushaka ahandi hantu ho kuba nyuma yo kumuca inyuma

Mu 2018 Kevin Hart yaje gutanga ubuhamya bw'uko byari bimeze ubwo amashusho aryamanye n'indi nkumi yajyaga hanze. Iki gihe yavuze ko umugore we yamusabye kuba atari mu nzu yabo agashaka ahandi aba agiye kuba mu gihe batariyunga. Kevin yavuze ko yamaze amezi 3 atarara iwe kubera ko umugore yari yaramurakariye bigatuma ashaka indi nzu yo kubamo.

Ibyo kuba yaragiye gusenyerwa n'ubuhehesi, Kevin Hart yakunze kubigarukaho cyane mu bitaramo by'urwenya dore ko n'ubundi akenshi usanga ibyo avuga mu rwenya rwe ari ibyamubayeho. Mu rwenya rwe rwanyuze kuri Netflix mu 2019 yise 'Irresponsible' yagarutse ku kuba imyitwarire ye yari imusenyeye.

Yagize ati: ''Ntabwo ndibumere nk'abandi bagabo ngo mvuge ko inzoga arizo zatumye nca inyuma umugore wanjye cyangwa ko umubiri ariwo wanshutse. Ntabwo ndibubeshyere inshuti zanjye ko arizo zancutse ahubwo ndemera ko njyewe arinjye wafashe umwanzuro nakwita uw'ikigoryi nkaryamana n'inkumi twahuriye mu kabyiniro''.

Kevin Hart yakunze no gutera urwenya ku byamubayeho nyuma y'uko amashusho aryamanye n'inkumi agiye hanze

Abivuga aseka Kevin Hart yabihinduye urwenya ati: ''Ese ubwo mwaratunguwe mubonye ariya mashusho? Wasanga mwaravuze ko mbatengushye kandi musanzwe mubizi ko ndi ikigoryi. Iyo nza kuba ntari ikigoryi simba narabikoze. Imbabazi umugore wanjye yazimpaye kuko nawe abizi ko ndi ikigoryi ntakundi yabigenza''.

Nk'uko undi musitari wese uzi ubwenge abigenza akabyaza umusaruro 'Scandal' cyangwa se ibintu bibi byamubayeho, niko Kevin Hart nawe yabigenjeje ubwo benshi bari kumwota ku mbuga nkoranyambaga bamugayira ko yaciye inyuma umugore we inkuru ikaba kimomo.

Iki gihe we yahise asinyanya amasezerano na Netflix imwishyura miliyoni 30 z'amadolari maze ikora filime mbarankuru y'uruhererekane (Documentary) igaruka ku byabaye mu rugo rwe ubwo byamenyekanaga ko yaciye inyuma umugore we.

Aba bombi bakoze filime mbarankuru igaruka ku byabaye ubwo Kevin Hart yacaga inyuma Eniko

Iyi filime mbarankuru ifite ibice 6 aho kuva ku gice cya mbere kugeza ku gice cya 3 Kevin Hart n'umugore we Eniko Hart bavuga urugendo rwabo rwo kwiyunga kuba mu 2017 hasohoka amashusho aryamanye n'umukobwa, byumwihariko umugore we yagarutse ku ngaruka byamugizeho zirimo nko kuba yari yafashe umwanzuro wo kwaka gatanya Kevin Hart.

Muri iyi filime iri mu zarebwe cyane kuri Netflix mu 2019, Kevin Hart n'umugore we bavuze ko kwiyunga kwabo babifashijwemo n'umuryango wabo gusa bakanasobanura ko bitabiriye 'Couples Therapy' mu gihe cy'amezi 8 aho baganirizwaga n'umuganga mu byimitekerereze no kunga abashakanye bafitanye ibibazo.

Kevin Hart n'umugore we babashije kwiyunga basubira kubana neza

Nyuma y'ibyo byose banyuzemo, urugo rwa Kevin Hart na Eniko Hart rwabashije kubinyuramo rwemye ndetse bombi bongera kubaka bundi bushya. Kugeza ubu babanye neza aho bamaze no kubyarana abana babiri n'abandi babiri Kevin yabyaranye n'umugore we wa mbere. Uyu muryango we w'abana bane n'umugore kugeza ubu baryohewe n'ibiruhuko barimo mu Rwanda.

Umunyarwenya Kevin Hart yasuye iduka rya Made In Rwanda mu nzu ihanga imideli ya Haute Base

Umuryango wa Kevin Hart waje mu Rwanda mu biruhuko

Kevin Hart n'umukobwa we Heaven Hart baguze imyambaro n'imitako ya Kinyarwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132134/ubuhehesi-bwendaga-kubasenyera-ibyo-utamenye-ku-rugo-rwa-kevin-hart-na-eniko-bari-mu-rwand-132134.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)