Ikipe ya Rayon Sports ibintu ntabwo bimeze neza nyuma yo gutegereza amafaranga ariko kugeza ubu ikaba itabona ahagije yatuma abakinnyi batangira imyitozo.
Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports buyobowe na Uwayezu Jean Fidel ndetse n'umuterankunga mukuru wayo ari we SKOL bamaze iminsi basinyisha abakinnyi ariko kugeza ubu bisa nkaho babaye babihagaritse nyuma yo kubona ko amafaranga ataraboneka neza.
Ubundi iyi kipe byari biteganyijwe ko ku munsi w'ejo izaba yatangiye imyitozo ariko amakuru dufite ni uko nabwo iyi myitozo ishobora kwegezwa inyuma kubera ko abakinnyi umushahara babasigayemo muri iyi sezo ishize ntabwo barayabaha ndetse bafashe n'umwanzuro wo kuba baretse imyitozo.
Umunya-Marocoo Youseff Rharb byari biteganyijwe ko muri iyi wikendi ashize araba ageze hano mu Rwanda ariko icyumweru tugitangiye akiri muri Marocco amakuru avuga ko ari ikibazo cy'amafaranga kitarakemuka neza bikaba bikomeje gutuma yigumira iwabo kuko ntacyo arahabwa.
Muri Rayon Sports nubwo benshi bavugaga ko ntakibazo cy'amamafaranga ifite ariko bisa nkaho byongeye kuba nk'umwaka ushize ntabwo iyi sezo yagenda neza nkuko ubuyobozi bugenda bubivuga.
Â