Uburanga bwa Phoibe inkumi igiye gutuma Producer Real Beat asezera ubugaragu (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Producer Real Beat umaze kwamamara cyane bitewe n'indirimbo yagiye akorera abahanzi, agiye kurushinga n'umukunzi we Iratunejeje Phoibe.

Ubukwe bwabo bukaba buteganyijwe tariki ya 9 Nzeri 2023, ni nyuma y'urugendo rw'imyaka 3 baryohewe n'urukundo.

Bigirimana Aime Patrick uzwi nka Real Beat ndetse na Iratugenera Phoibe ukoresha amazina ya Phoibe Ketty ku mbuga nkoranyambaga, ubukwe bwabo buzabanzirizwa n'umuhango wo gusaba no gukwa uzabera kuri Kigali Bliss ni mu gihe imbere y'Imana bazasezeranira muri EAR Paruwasi ya Rebero.

Producer Real akorera muri Country Records yagezemo muri Werurwe 2023 agiye gusimbura Element werekeje muri 1:55AM LTD.

Indirimbo 'Buriyana' y'umuhanzi Niyo Bosco, 'Exchange' ya Bwiza Emerance ni zimwe mu ndirimbo Real Beat yarambitseho ibiganza kandi zakunzwe cyane.

Iratugenera Phoibe umukunzi wa Producer Real Beat
Ubwiza bwe butuma Real Beat adasinzira
Akunda guhora yisekera
Yemereye Real Beat kuzamubera mutima w'urugo
Producer Real Beat agiye gusezera ubuseribateri
Bamaze imyaka 3 bakundana



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uburanga-bwa-phoibe-inkumi-igiye-gutuma-producer-real-beat-asezera-ubugaragu-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)