Ubuse umubyeyi ubyara umwana akamujugunya aguma akitwa umubyeyi? Mu Rwanda uruhinja rw'icyumweru rwashyizwe mu gafuka rujugunywa mu ishyamba - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuse umubyeyi ubyara umwana akamujugunya aguma akitwa umubyeyi? Mu Rwanda uruhinja rw'icyumweru rwashyizwe mu gafuka rujugunywa mu ishyamba

Ibi Byabereye mu mudugudu wa Murambya, mu kagari ka Uwacyiza mu murenge wa Muganza, mu karere ka Nyaruguru.

Bivugwa ko uru ruhinja rwari mu gafuka rwambaye ubusa, mu kabande mu gashyamba ahazwi nko mu Rukomo, kugira ngo uru ruhinja rubonwe ni Umuturage wahatambutse, niko kurubona aho mu gafuka akihutira kubibwira ubuyobozi.

Ku bufatanye n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'abajyanama b'ubuzima, umwana yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho n'abaganga hakaba hari gukorwa iperereza ngo uwamubyaye amenyekane.



Source : https://yegob.rw/ubuse-umubyeyi-ubyara-umwana-akamujugunya-aguma-akitwa-umubyeyi-mu-rwanda-uruhinja-rwicyumweru-rwashyizwe-mu-gafuka-rujugunywa-mu-ishyamba/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)