Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ibisubizo bya ADN mu rubanza rwa Titi Brown #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushinjacyaha bwasabiye umubyinnyi Ishimwe Thierry [Titi Brown] gufungwa imyaka 25 ni nyuma y'uko butemera ibisubizo bya ADN, ashinjwa gusambanya umwanya akanamutera inda.

Uyu munsi nibwo Titi Brown yongeye gusubira imbere y'Urukiko aho aregwa gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure akanamutera inda.

Mu cyumba cy'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 20 Nyakanga 2023, Titi Brown yahakanye ibyaha byose aregwa.

Ni urubanza rwagarutse ku bizami bya ADN byafashwe hapimwa inda yakuyemo bigahuzwa n'ibya Titi Brown. Ubushinjacyaha bwabiteye utwatsi buvuga ko nta gereranya ryabayeho kuko ngo byafashwe mu buryo butari bwo ku buryo bitagaragaza neza niba Titi Brown ari we se w'umwana.

Ubushinjacyaha bwasabye ko raporo ya muganga itahabwa agaciro, busaba Urukiko guha agaciro dosiye yatanzwe mbere bwongera gusabira Titi Brown igifungo cy'imyaka 25.

Titi Brown yavuze ko atigeze asambanya uyu mwana ko ahubwo uyu mukobwa yamuhamagaye amubwira ko yifuza gusura ishuri ryigisha kubyina yari agiye gufungura ndetse akarisura ariko atigeze yinjira mu nzu ye.

Ikindi yavuze ko ibizami bya ADN byafashwe byagaragaje ko ntaho ahuriye n'iyo nda uwo bavuga ko yahohoteye yari atwite.

Umunyamategeko wunganira Titii Brown yavuze ko Ubushinjacyaha bwasabye ko hapimwa ADN ndetse basanga ntaho bihuriye na Titi Brown ndetse ko ubuhamya bw'umubyeyi butahabwa agaciro kuko ibyo yavuze ari ibyo yabwiwe atari ahari.

Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzasomwa tariki ya 22 Nzeri 2023.

Titi Brown yahakanye ibyaha byose aregwa



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ubushinjacyaha-bwateye-utwatsi-ibisubizo-bya-adn-mu-rubanza-rwa-titi-brown

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)