Ubuzima bwa Perezida wa Hungary Madamu Katali... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva ku itariki ya 14 Nyakanga 2023 Perezida wa Hungary kimwe mu bihugu bikize ku Isi, Katalin ari kubarizwa mu Rwanda aho yagiye asura ibikorwa bitandukanye birimo n'ibiterwa inkunga n'iki gihugu.


Hungary ikaba iheruka gutera  u Rwanda  inkunga ya miliyari zisaga 52Frw yo gushora mu buhinzi azishyurwa nta nyungu, izina ry'iki gihugu abakizi cyane bakaba bazi cyane umurwa wacyo wa Budabest  uri mu ikurura ba mukerarugendo cyane.

Perezida wa Hungary uri kubarizwa mu Rwanda yitwa Katalin Éva Veresné Novák, yabonye izuba kuwa 06 Nzeri 1977 ni  we Perezida wa Hungary ari mu banyapolitike bakomeye muri iki gihugu kuva na mbere y'uko abaye atorewe kuba Umukuru w'Igihugu. 

Yaciye agahigo ko kuba Perezida wa Hungary afite imyaka mike aho kuri 44 ari mu bagize ishyaka rya Fidesz ,mbere yo kuba Perezida yabaye umwe mu bagize inteko ishingamategeko y'iki gihugu kuva muri 2018 kugera muri 2022.

Yabaye Minisitiri w'Umuryango hagati ya 2020 kugera muri 2021.

Katalin yasoreje amashuri yisumbuye muri Ságvári Endre mu gace ka Szeged mu 1996, akomereza muri Kaminuza ya Paris Nanterre mu gihuhugu cy'u Bufaransa, avuga indimi neza zigera kuri enye zirimo Igifaransa, Icyongereza, Ikidage n'Icyesipanyolo.

Indi mirimo yakoze harimo kuba yarakoreye Minisiteri y'Ubabanyi n'Amahanga, ari inararibonye mu birebana n'ibikorwa bya gahunda z'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi 

Yabaye kandi  Visi Perezida w'ishyaka riri ku butegetsi rya Fidesz hagati ya 2017 na 2021, ni we mugore wa mbere wabaye Perezida wa Hungary.

Katalin Novák ni umubyeyi w'abana 3 yabyaranye n'umuhanga mu birebana n'ubukungu uri no mu bayobozi bakomeye ba banki y'iki gihugu. 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131961/ubuzima-bwa-perezida-wa-hungary-madamu-katalin-uri-mu-ruzinduko-mu-rwanda-amafoto-131961.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)