Ubwiza bwe bari kububyaza umusaruro! Abatubuzi bakomeje gukoresha ubwiza bwa Pamella bagatuburira abantu
Abinyujije kuri story ya Instagram ye, Pamella yahwituye abamukurikira ko hari abantu bari gukoresha amazina ye, amafoto ye, ndetse n'indi myirondoro ye kuri Tik Tok bagatuburira abantu, bakabaka amafaranga bababwira ko ari Pamella ndetse ko bakorera ikigo cya Fly mama Africa Pamella akoramo.
Pamella rero akaba yaburiye abantu ababwira ko ubusanzwe adakoresha Tik Tok, ngo account zose mubonaho ni pirate.
Â
Â