Ubwo arahaze! Umugabo yihaye intego yo kumara amasaha menshi arimo kurira -AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo wo Nigeria magingo aya yatangiye umuhigo yiyemeje wo kumara amasaha 100 arimo kurira kugira ngo yandikwe muri Gunness World Record.

Umugabo uturuka mu gihugu cya Nigeria witwa Danny Green yatangiye umuhigo yihaye wo kwandikwa muri Gunness World Record ariko abanje guca agahigo k'umuntu warize ari umwe ku giti cye amasaha menshi mu isi nzima.

Danny Green yatangiye umuhigo wo kumara amasaha 100 arimo kurira

Uyu mugabo akaba amaze iminsi asaba ko Gunness World Record yamuha uburenganzira agatangira agahigo ko kumara amasaha 100 arimo kurira. Gunness World Record nayo ntiyamutindiye kuko yamuhaye rugari none uyu munsi yatangiye umuhigo we.

Kugera magingo aya Danny Green nta mikino abifitemo kuko yafashe mudasobwa ayishyira iruhande rwe atera agatebe maze arangije azana camera ngo zimufate amashusho, none magingo aya amaze kurira amasaha abiri yose.



Source : https://yegob.rw/ubwo-arahaze-umugabo-yihaye-intego-yo-kumara-amasaha-menshi-arimo-kurira-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)