Umu pastor wisabiye urupfu kubera urukundo akunda umugore we akomeje kuvugisha benshi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umu pastor wisabiye urupfu kubera urukundo akunda umugore we akomeje kuvugisha benshi.

Umu pastor witwa Enoch Adeboye, ukorera ubutumwa bwe mu gihugu cya Nigeria akaba ari naho akomoka, ndetse akaba akuriye itorero rya Redeemed, yatangaje abantu bitewe n'uburyo yagaragaje mo urukundo akunda umugore we.

Uyu mu pastor abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, ubwo yari ari kwifuriza umugore we isabukuru y'imyaka 75, yagize ati ' uretse agakiza nahawe na batisimu nahawe, undi mugisha nahawe ni umugore wange, rero isengesho ryange ni ukuzapfira rimwe n'umugore wange kuko sinakwibona yansize'.

Uko ni ko uyu mu pastor yisabiye urupfu mu rwego rwo kugaragaza urukundo rw'ukuri akunda umugore we.

Abantu babonye ubu butumwa, bamwe babishimye abandi barabintenga bavuga ko kwaba ari ukwikunda kuko baba bateye abana babo agahinda gakabije.

 



Source : https://yegob.rw/umu-pastor-wisabiye-urupfu-kubera-urukundo-akunda-umugore-we-akomeje-kuvugisha-benshi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)