Umugabo ni Umutware! Umugeni yategetswe guteka akoresheje amenyo yonyine kugira ngo ashimangira ko azabasha kwita ku mugabo ugiye kumurongora.
Muri Zambia, umugeni yasabwe guteka akoresheje amenyo kugira ngo agaragaze ko yakwita ku mugabo we n'umuryango muri rusange n'igihe yaba adafite ingingo nk'amaboko.
Amafoto yerekana uwo mugeni ateruje isafuriya amenyo, amaboko ari mu mugongo, yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, umukobwa wayashyize kuri urwo rubuga yasobonuye ko ibyo bijyanye n'umuco n'imigenzo ya sosiyete y'Aba-Bemba muri Zambia.
Ayo mafoto yerekana uwo mugeni ateka ibyo kurya akoresheje amenyo ku munsi w'ubukwe bwe.