Umuganga yirukanywe mu bitaro nyuma yo kwiherera akaryamana n'umurwayi mpaka amupfiriye ye ho
Ubuyobozi bw'ibitaro bwirukanye umuganga w'umugabo nyuma yuko bumenye ko yaryamanye n'umurwayi muri Parking ndetse umurwayi amaze kuremba ntiyahita ahamagara Imbangukiragutabam (Ambulance) ngo ahabwe ubutabazi bwihuse  bikamuviramo urupfu .
Uyu muganga yamaze hagati y'iminota 30 na 45 mu modoka ari kumwe n'umurwayi waje kwitaba Imana
Uyu muganga Penelope williams ubwo hakorwaga iperereza yatanze amakuru atari ukuri kuri Polise ariko nyuma y'umwaka aza kuvumburwa ko yabeshye.
Nk'uko amakuru ava mu bitangazamakuru bya hariya mu Bwongereza abivuga, avuga ko uyu muganga yavuze ko ubwo yajyaga kureba umurwayi mu modoka ye, yari amwandikiye kuri facebook ahita yihutira kumureba kugira ngo amenye uko ubuzima bwe buhagze.
Uyu muganga kandi yakomeje ashimangira ko mu minota yamaranye n'umurwayi barimo baganira nta kindi cyabaye.
Ubwo uyu yitabaga Imana , muganga Williams yananiwe guhamagara imbangukiragutabara (Ambulance) ahubwo ahamagara mugenzi we bakoranaga kuri ibyo bitaro biherereye muri Wale mu Bwongereza.
Gusa nyuma ubuyobozi bw'ibitaro bwaje gufata umwanzuro wo kwirukana uyu muganga nyuma yo kumenya ko ubwo ibi byabaga mu mwaka washize hasanzwe yararyamanye n'uyu mu rwayi ibitandukanye n'ibyo yari yatangaje mu iperereza ryakozwe.
Inama y'abaforomo n'ababyaza ubwo yateranaga bakiga ku kibazo cy'umurwayi witabye Imana mu mwaka ushize, hanzuwe ko uyu muganga agomba kwirukanwa ku kazi kuko ibyo yakoze bitarimo ubunyamwuga.