Umuhanzi Chris Eazy yahakanye ibintu ashinjwa maze abwiza inani na rimwe ababimushinja - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Rukundo Christian wamamaye cyane ku izina rya Chris Eazy yahakanye ibintu ashinjwa maze abwiza inani na rimwe ababimushinja.

Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Freddy Musoni ukorera The Choice umuhanzi Chris Eazy yanyomoje amakuru avuga y'uko impamvu atari gukorera indirimbo ku mutunganya miziki Element ari ukubera asigaye ahenze cyane akaba ariyo mpamvu yaba ari kuyoboka abashya muri uyu mwuga.

Chris Eazy yatangaje ko kuba atari gukorera indirimbo kwa Element usigaye ugezweho cyane bidasobonuye ko abandi batunganya muziki badahenze.

Akomeza avuga ko bose bahenze kandi ko kuva na kera bahendaga ngo rero nta mpamvu yo kuvuga ko kuba umuntu atakoreye kwa Element bisobanuye ko yagiye ahamake ngo dore ko ibyubu byose byihagazeho.

 



Source : https://yegob.rw/umuhanzi-chris-eazy-yahakanye-ibintu-ashinjwa-maze-abwiza-inani-na-rimwe-ababimushinja/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)